Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Iran Ivuga Ko Bidatinze Ishobora Kurwana Na Israel
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Iran Ivuga Ko Bidatinze Ishobora Kurwana Na Israel

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 October 2023 8:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa Iran witwa Ebrahim Raisi avuga ko ibyo Israel iri gukorera muri Gaza ari ukurenga umurongo utukura kandi ko bizatuma Iran yinjira muri iyi Ntambara Israel iri kurwana na Hamas. Minisitiri w’Intebe wa Israel we yatangaje ko intambara bazarwana izamara igihe kirekire kandi ko babyiteguye bihagije.

Imvugo ya Perezida wa Iran n’iya Minisitiri w’Intebe wa Israel ziha isi integuza y’uko intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati izamera igihe kandi ishobora kwinjirwamo n’ibindi bihugu, bigatuma ikomera cyane.

Biteye inkeke kubera ko hari amakuru avuga ko Iran iri gushaka uko yakorana n’indi mitwe y’iterabwoba ikomeye harimo na Hezbollah isanzwe ifite ibirindiro muri Lebanon kugira ngo Hamas n’uyu mutwe ndetse na Iran birwanye Israel.

Umunsi ibi byabaye,  bishobora kuzatuma Amerika yinjira mu ntambara ku ruhande rwa Israel bityo intambara ikarenga imipaka y’ibihugu n’imigabane.

Ibi nibyo byatumye habaho intambara ebyiri z’Isi zabanje( iyo mu 1914-1918, niyo mu 1939-1945).

Kuri rukuta rwe wa X, Perezida Raisi yanditse ko ibyo Israel iri gukorera muri Gaza birenze ukwemera bityo ko nta muntu uwo ari we wese ushyira mu gaciro wakomeza kubirebera.

Ati: “ Amerika yadusabye kwirinda kugira icyo dukora, ariko ikibabaje ni uko ikomeza gushyigikira Israel mu byo iri gukora muri Gaza!”

Iran yashinze ihuriro yise ‘Axis of Resistance’ rigizwe n’imitwe ya gisirikare iha ibikoresho, imyitozo n’amafaranga.

Iy’ingenzi muri iyo mitwe ni Hamas na Hezbollah.

Hagati aho kandi, amakuru avuga ko hari umwe mu basirikare ba UN ucunga umutekano mu gace ka Gaza kahungiyemo impunzi z’AbanyaPalestine uherutse kuraswa arakomereka.

Amategeko mpuzamahanga abuzanya kurasa abasirikare ba UN baba bagiye kugarura amahoro mu bice atarimo.

Ayo mategeko avuga ko kubarasa bigize icyaha gikomeye hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga ibihugu bigize UN byashyizeho umukono.

Intambara ya Israel na Hamas ije yiyongera ku zindi zikomeye ziri ku isi.

Iya rutura muri zo ni ishyamiranyije Uburusiya na Ukraine, iyi ikaba yaratumye ibintu ku isi bihinduka, ubuzima burushaho guhenda.

Ni ngombwa kwibuka ko iyi ntambara yaje isonga abatuye isi kuko ari bwo bari bakiva mu bihe bibi bya COVID-19, iki kikaba icyorezo cyashyize isi ku mavi guhera mu mpera z’umwaka wa 2019 kugeza mu mwaka wa 2021 urangira.

Ingaruka zacyo nazo ziracyari mu bantu.

Ifoto@Al Jazeera: Umuturage wa Iran afite ifoto ya Perezida  Raisi

TAGGED:featuredHamasHezbollahIntambaraIranIsraelNetanyahuPerezidaUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Mafoto: Abagize Unity Club Mu Rugwiro Rwinshi
Next Article Rwanda: Ikoranabuhanga Mu Kwigisha Imibare Na Siyansi Rirakataje Mu Barimu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?