Iran Ivuga Ko Bidatinze Ishobora Kurwana Na Israel

Perezida wa Iran witwa Ebrahim Raisi avuga ko ibyo Israel iri gukorera muri Gaza ari ukurenga umurongo utukura kandi ko bizatuma Iran yinjira muri iyi Ntambara Israel iri kurwana na Hamas. Minisitiri w’Intebe wa Israel we yatangaje ko intambara bazarwana izamara igihe kirekire kandi ko babyiteguye bihagije.

Imvugo ya Perezida wa Iran n’iya Minisitiri w’Intebe wa Israel ziha isi integuza y’uko intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati izamera igihe kandi ishobora kwinjirwamo n’ibindi bihugu, bigatuma ikomera cyane.

Biteye inkeke kubera ko hari amakuru avuga ko Iran iri gushaka uko yakorana n’indi mitwe y’iterabwoba ikomeye harimo na Hezbollah isanzwe ifite ibirindiro muri Lebanon kugira ngo Hamas n’uyu mutwe ndetse na Iran birwanye Israel.

Umunsi ibi byabaye,  bishobora kuzatuma Amerika yinjira mu ntambara ku ruhande rwa Israel bityo intambara ikarenga imipaka y’ibihugu n’imigabane.

- Advertisement -

Ibi nibyo byatumye habaho intambara ebyiri z’Isi zabanje( iyo mu 1914-1918, niyo mu 1939-1945).

Kuri rukuta rwe wa X, Perezida Raisi yanditse ko ibyo Israel iri gukorera muri Gaza birenze ukwemera bityo ko nta muntu uwo ari we wese ushyira mu gaciro wakomeza kubirebera.

Ati: “ Amerika yadusabye kwirinda kugira icyo dukora, ariko ikibabaje ni uko ikomeza gushyigikira Israel mu byo iri gukora muri Gaza!”

Iran yashinze ihuriro yise ‘Axis of Resistance’ rigizwe n’imitwe ya gisirikare iha ibikoresho, imyitozo n’amafaranga.

Iy’ingenzi muri iyo mitwe ni Hamas na Hezbollah.

Hagati aho kandi, amakuru avuga ko hari umwe mu basirikare ba UN ucunga umutekano mu gace ka Gaza kahungiyemo impunzi z’AbanyaPalestine uherutse kuraswa arakomereka.

Amategeko mpuzamahanga abuzanya kurasa abasirikare ba UN baba bagiye kugarura amahoro mu bice atarimo.

Ayo mategeko avuga ko kubarasa bigize icyaha gikomeye hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga ibihugu bigize UN byashyizeho umukono.

Intambara ya Israel na Hamas ije yiyongera ku zindi zikomeye ziri ku isi.

Iya rutura muri zo ni ishyamiranyije Uburusiya na Ukraine, iyi ikaba yaratumye ibintu ku isi bihinduka, ubuzima burushaho guhenda.

Ni ngombwa kwibuka ko iyi ntambara yaje isonga abatuye isi kuko ari bwo bari bakiva mu bihe bibi bya COVID-19, iki kikaba icyorezo cyashyize isi ku mavi guhera mu mpera z’umwaka wa 2019 kugeza mu mwaka wa 2021 urangira.

Ingaruka zacyo nazo ziracyari mu bantu.

Ifoto@Al Jazeera: Umuturage wa Iran afite ifoto ya Perezida  Raisi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version