Mu Mafoto: Abagize Unity Club Mu Rugwiro Rwinshi

Abagize ihuriro ry’abahoze ari abayobozi mu nzego za Leta n’abakiri bo baraye bahuriye mu Intare Arena barasabana, baganira ku ngingo zireba ubumwe bw’Abanyarwanda.

Dr. Valentine Uwamariya uri mu Bakomiseri bakuru muri iri Huriro aherutse kubwira RBA ko Unity Club ari umuryango mugari kandi ko umuntu wese wabaye umuyobozi aba agomba kuyijyamo uko byagenda kose.

Uwamariya usanzwe ari Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango avuga ko niyo hari umuyobozi witwaye nabi mu gihe cye, bitamubuza kuba umunyamuryango w’iri Huriro.

Ushingiye kuri izo ngingo Dr Valentine Uwamariya avuga, wumva ko Unity Club ari ahantu abayobozi bose babana nk’abavandimwe bakagirana inama, bagakeburana kandi bakaterana inkunga yo gukomeza gukora imirimo myiza yose.

- Advertisement -

Amafoto akurikira arerekana urwo rugwiro ruranga abagize uyu muryango ukomeye:

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa agaira na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda
Abayobozi bakiri bato mu nzego z’urubyiruko nabo baba batumiwe
Hon Bernard Makuza wayoboye igihe kirekire Sena y’u Rwanda na Minisiteri y’Intebe nawe yari ahari.
Sen Me Evode Uwiringiyimana asuhuzanya na Minisitiri Judith Uwizeye
Urugwiro rwari rwose ku maso y’aba bayobozi basuhuzanya nk’abakumburanye
Hon Francois Ngarambe na Major Gen(Rtd) Frank Mugambage
Inararibonye Tito Rutaremera aganira n’umwe mu babyeyi bitabiriye iri huriro
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda Dr. Jean Damascene Bizimana ubwo yari ageze aho ririya huriro ryabereye
Musenyeri Sirvellien nawe yaje gutanga inama nk’inararibonye
Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana
Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi Hon Gasamagera Wellars na Min w’uburezi Dr. Gaspard Twagirayezu
Ababyeyi bakuru baganira
Hon Uwacu Julienne aha ishimwe umwe mu barinzi b’igihango
Mukamunana Nyirambonera Judith Umubyeyi wabereye benshi ingirakamaro yabihembewe
Madamu Jeannette Kagame asuhuza abaje muri huriro. Umwe muri bo ni Kayisire Marie Solange
Bwana Mudidi Emmanuel na Bayigamba Robert baganira n’undi mugabo mukuru wari witabiriye iri Huriro
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yayoboye umuhango wo guhemba abarinzi b’igihango cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda

Amafoto:@UnityClubRw

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version