Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian yatangaje ko igihugu cye gihagaritse imikoranire n’Ikigo mpuzamahanga cy’ingufu nikileyeri gifite icyicaro i Vienne muri Autriche.
Byatangarijwe mu itangazo mu Cyongereza bise ‘Suspension of the Islamic Republic’s Cooperation with the International Atomic Energy Agency with a Two-Urgency Requirement,’ rikaba rikomoka ku byari bimaze iminsi biganirirwa mu Nteko ishinga amategeko y’iki gihugu.
Rivuga ko iki cyemezo gifashwe nyuma y’ibitero Israel ifatanyije na Amerika iherutse kugaba muri Iran bigasenya ibigo iki gihugu kivuga ko byashyiriweho gutunganya ubutare bwa Iranium bwo gukoresha mu bikorwa ‘by’amahoro’.
Iyo ngingo ariko Yeruzalemu na Washington ntibiyemera ahubwo bavuga ko Teheran igambiriye gukora ibisasu bya kirimbuzi byo kuzasiba Israel ku ikarita y’isi.
Itangazo rya Iran rigira riti: “ Dushingiye ku bitero biherutse kuvogera ubusugire bw’igihugu cyacu bikozwe na Amerika ifatanyije na Israel, bakabikorwa barenze ku ngingo ya 60 niya 80 z’Amasezerano y’i Vienna agenga ubusugire bwa buri gihugu, kandi iki kigo ntikibyamagane, twanzuye kuva mu banyamuryango. Ni icyemezo dufashe kuzageza igihe ikigo International Atomic Energy Agency kizahindura imyitwarire kuri iki kibazo kikadufasha kurinda ibigo byacu bitunganya buriya butare n’abahanga bacu babikora”.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran witwa Esmaeil Baghaei kuri uyu wa Mbere yatangaje ko igihugu cye kitakomeza gukorana n’ikigo kidashobora kuyifasha kurinda ibikorwaremezo byayo.
Kuri X yanditse ko ibyo ari icyemezo kizakomeza kugeza ubwo ibyo Iran ishaka bizaba byamaze gukorwa.
Ikindi ni uko Iran yavuze ko itazemera ko hari abagenzuzi ba kiriya kigo bajya gusura aho ibisasu biherutse kugwa ngo bisenye ziriya nganda zitunganya Iranium.

Hagiye gushira ibyumweru bitatu Iran irashweho ibisasu by’urwunge na Israel na Amerika yabyinjiyemo nyuma ije gusenya uruganda rwa Fordow.
Nyuma hakurikiyeho icyo Amerika yise ‘isubukura’ ry’ibiganiro ku bisasu bikorwa na Iran, bigakorwa hagati ya Teheran na Washington, icyakora Iran yo ntibishira amakenga.
Ivuga ko bishobora kuba ubundi buryo bwo kurangaza Iran kugira ngo Israel yongere iyiraseho ibe yahitana abo itahitanye mbere barimo na Ayatollah.