Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Irani, Abbas Araghchi, ku Cyumweru yatangaje ko Tehran ibona nta mpamvu yo kugirana ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi ko Irani izakomeza kurwana igihe cyose bizaba ngombwa.
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya CBS mu kiganiro Face the Nation, Araghchi yavuze ko intambara yatangiye kuwa 28 Gashyantare, ubwo habaga ibitero bikomeye by’indege byagabwe na Amerika ifatanyije na Isiraheli, ari “intambara ibyo bihugu byahisemo”.
Ati: “Nta na rimwe twigeze dusaba agahenge, kandi nta na rimwe twigeze dusaba no kugirana ibiganiro nabo Twiteguye kwirwanaho igihe cyose bizasaba. Ibi ni byo tumaze gukora kugeza ubu, kandi tuzakomeza kubikora kugeza igihe Perezida Trump azemera ko iyi ari intambara itemewe n’amategeko kandi ko adashobora kuzayitsinda.”
Ku bijyanye no kugirana ibiganiro na Amerika, Araghchi yagize ati: “Ntabwo tubona impamvu yatuma tuvugana n’Abanyamerika, kuko twari dusanzwe tuganira na bo ubwo bafataga icyemezo cyo kudutera. Ubu bwari ubwa kabiri baduteye. Nta mahoro twigeze dukura mu kuganira n’Abanyamerika.”
Iki kiganiro cyabaye nyuma y’uko Perezida Donald Trump amaze iminsi avuga ko Irani ishaka kugirana amasezerano na Amerika, ariko ko we yanze ibyo byifuzo.
Kuwa Gatanu nijoro yanditse ku rubuga rwa Truth Social ko Irani “yatsinzwe burundu kandi ishaka amasezerano — ariko atari ayo we yakwemera.”
Ku munsi wakurikiyeho, yabwiye NBC News ko nubwo Irani “ishaka kugirana n’Amerika amasezerano,” we atazayakurikirana kuko ibyo Irani yasabye “bidasobanutse neza.”
Abayobozi bo muri Guverinoma ya Trump baburiye mu minsi ishize ko iyi ntambara ishobora kumara ibyumweru byinshi, kuko Irani ikomeje kohereza drones n’amasasu ya misile mu bihugu bituranye bicumbikiye ingabo za Amerika.
Araghchi ku Cyumweru yavuze ko ibyo bitero ari ukwirwanaho, avuga ko ibihugu nka Kuwait na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) “byemereye Amerika gukoresha ubutaka bwabyo mukubatera bityo ko batashoboraga gukomeza kurebera.”
Yashimangiye ko Irani yibasira gusa ibikorwa bya Amerika.
Ati: “Abantu barimo kwicwa kubera ko Perezida Trump ashaka kwishimisha. Iyi ni intambara yatangijwe na Trump na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi tuzakomeza kwirwanaho.”
Ibitero bya misile na drones bya Irani byagabwe mu Karere ka Gulf no muri Isiraheli byahitanye abantu barenga 30, harimo n’abasirikare 13 ba Amerika.
Mu gihugu cya Irani, ibitangazamakuru bya Leta bivuga ko abantu barenga 1,200 bamaze gupfa.
Ntibirasobanuka neza niba uwo mubare urimo n’abasirikare bo mu mutwe wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC).
Minisiteri y’Ubuzima ya Libani yo ivuga ko nibura abantu 486 bamaze kwicwa n’ibitero bya Isiraheli.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani yanavuze ku kibazo cy’ubunigo bwa Hormuz, inzira y’ingenzi cyane inyuramo ubwato butwara peteroli ku isi.
Yavuze ko Irani yemereye ibindi bihugu byabisabye kunyuramo mu mutekano, ariko yanga kuvuga ibyo ari byo.
Yagize ati: “Turatanga umutekano ku bwato bushaka kuhanyura, kuko tutigeze dufunga iyi nzira. Bo ubwabo ni bo batayinyuramo kubera umutekano muke watewe n’ibitero bya Amerika.”
Araghchi yanavuze kuri gahunda ya Irani y’ingufu za nikileyeri, avuga ko hafi ibilo 440 by’ibikoresho byatunganyijwe muri uru rwego (enriched material) bikiri munsi y’ubugenzuzi bw’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomike (IAEA), nyuma y’ibitero byabaye ku bigo bya nikileyeri bya Irani.
Yavuze ko Irani yari yarigeze gutanga igitekerezo cyo kugabanya ubukana bwa uranium itunganyijwe ubwo habaga ibiganiro na Amerika, ariko ubu ngo ubu “nta kintu kiri ku meza y’ibiganiro kandi ibintu byose bizaterwa n’ibizaba mu gihe kiri imbere.
Minisitiri yanavuze ko adafite impungenge ko imyitwarire ya Irani ishobora kuyitandukanya n’ibindi bihugu ku isi cyangwa ikabangamira ubucuruzi bwayo mu gihe kiri imbere.
Ati: “Duhagaze neza kandi turakomeye bihagije.”
Yanavuze ku Banyamerika bane bivugwa ko bafungiye muri Irani, barimo umunyamakuru Reza Valizadeh na Kamran Hekmati.
Araghchi yavuze ko bameze neza, ariko ko bizakomeza kuba bityo niba Amerika na Isiraheli badateye gereza bafungiyemo ngo baje kumubohoza.

