Abashakashatsi muri Kaminuza zo muri Iraq no mu bindi bihugu bituranye nayo bafatanyije n’abakozi b’Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, Croix Rouge, batangiye gushakisha no gutaburura amagufwa y’abantu biciwe muri Iraq guhera mu gihe Saddam Hussein yayitegekaga(1979-2003) kugeza ubwo yari yarigaruriwe na Islamic State(2014-2017).
Intego ni ugufata ayo magufa agasuzumirwa mu byumba by’ubushakashatsi hagamijwe kumenyekana uwari nyiri ayo magufwa mbere y’uko apfa bityo abe bagashira intimba kuko bamenye uko byamugendekeye.
Muri ubu bushakashatsi kandi haba hari amahirwe yo kumenya icyo uwo muntu yazize, hakamenyekana niba yararashwe, niba yarishwe n’inzara, niba yarariwe n’inyamaswa cyangwa yarishwe n’indwara runaka.
Hagati aho kandi, iki gihugu kiri mu bihugu bya mbere ku isi bifite abantu benshi baburiwe irengero.
Ubushakashatsi bwo muri uru rwego buzafasha mu kumenya niba runaka waburiwe irengero yarapfuye cyangwa hari ahandi yashakirwa hatari ku butaka bwa Iraq.
Amagufwa y’abantu narangiza gutabururwa agasukurwa, azakurwaho ibimenyetso bya gihanga bizajyanwa mu bigo by’ubushakashatsi bigahuzwa n’amakuru yavuye ku mibiri y’abantu bavuga ko bafite ababo baburiwe irengero, bigakorwa mu rwego rwo kureba niba uwo wapfuye hari icyo apfana n’umwe mubatanze ariya makuru.
Amateka ya Iraq ya vuba aha yerekana ko guhera mu mwaka wa 1980 iki gihugu cyabayemo ubwicanyi bwaterwaga n’ibindi bitandukanye birimo intambara hagari ya Irak na Iran, ubutegetsi bwa Saddam Hussein bamwe bashinja kwica abataravugaga rumwe nabwo, intambara ifite isura y’idini yabaye muri iki gihugu hagati ya 2006 na 2008 ndetse n’ubwicanyi bwakozwe n’abarwanyi bo muri Islamic State kugeza mu mwaka wa 2017.
Akarere ka Iraq katangirijwemo buriya bushakashatsi ni ahitwa Najaf kuu buso bwa 1.500 m2.
Aha hantu ngo bikekwa ko haguye abantu benshi mu mwaka wa 1991 ubwo hari abigaragambyaga ku butegetsi bwa Saddam Hussein.
Haherutse kubonwa imibiri y’abantu bagera mu ijana kandi ngo birashoboka ko hari indi myinshi itaraboneka.
Umwe mu baturage ba Iraq ubu yishimira ko hari amagufwa ya mwenewabo aherutse kuboneka.
Uyu muturage yitwa Intissar Mohammed.
Avuga ko mu mwaka wa 1980 hari umuvandimwe we witwaga Hamid Intissar waburiwe irengero.
Umurimo wo gushakisha imibiri y’abantu baguye muri Iraq kuva mu myaka twavuze haruguru kugeza ubu, uri guhura n’ikibazo ahanini gishingiye ku mikoro kuko birahenda kandi ni akazi kazamara igihe kirekire.
Ahandi hantu abahanga bazakoresha imbaraga nyinshi mu gushakisha imibiri ni ahitwa Mossoul kuko hari ikicaro cy’abarwanyi bo muri Islamic State.
Bivugwa ko aba barwanyi bishe abantu 4,000 hagati y’umwaka wa 2014 n’umwaka wa 2017.
Ikinyamakuru L’Orient-Le Jour kivuga ko gushaka no kubona amakuru ku mibiri itabururwa muri kiriya gihugu bizaruhura ababuze ababo bakaba bari bagejeje iki gihe batarababona ngo babashyingure.