Ingabo Z’u Rwanda Zatanze Umusanzu Mu Burezi Bw’Abana Bo Muri Sudani Y’Epfo

Mu rwego rwo gufasha abatuye Umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo ari wo Juba kuba ahantu heza, ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu taliki 18, Kamena, 2022 zakoze umuganda ariko ziha abana b’aho ibikoresho by’ishuri ngo bizabafashe mu myigire yabo.

Umuganda wakorewe ku ishuri ribanza ry’ahitwa Kapur.

Abana biga kuri iki kigo no bindi bihakikije nibo bahawe ibikoresho by’ishuri.

Si amakayi, amakaramu, gome n’ibindi bikoresho by’ishuri bahawe gusa, ahubwo bahawe n’ibikoresho by’isuku kugira ngo bakomeze kugira umucyo n’ubuzima bwiza muri rusange.

- Advertisement -
Umuganda w’Abanyarwanda wageze imahanga
Abana bo muri Sudani y’Epfo bahawe ibinini by’inzoka

Muri iki gikorwa kandi, Ingabo z’u Rwanda zari ziri kumwe na Polisi y’u Rwanda nk’uko basanzwe bafatanya mu bikorwa byo kugarura no kurinda amahoro aho boherejwe.

Uretse umusanzu mu gutunganya aho abaturage batuye cyangwa bakorera binyuze mu Umuganda, ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo bakorana mu rwego rwo kurinda ko abaturage bashinzwe bahungabanywa n’ikintu icyo ari cyo cyose harimo n’abarwanyi bo mu mitwe irwanya ibihugu runaka bakoreramo akazi.

Aho baherutse kuhorezwa vuba aha, ni muri Mozambique aho bagiye kwirukana ibyihebe byari byarigaruriye henshi cyane cyane muri Cabo Delgado.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version