Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ireland: Habonetse Icyobo Kirimo Imibiri Irenga 800 Y’Abana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Ireland: Habonetse Icyobo Kirimo Imibiri Irenga 800 Y’Abana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 June 2025 12:18 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ifoto y'umwe mu bana bakekwaho ko nawe yajugunywe muri icyo cyobo.
SHARE

Abatabazi bo muri Ireland baherutse kuvumbura icyobo kirimo imibiri ishobora kurenga 800 y’abana bakijugunywemo. Bayisanze ahahoze ikigo cy’Ababikira cyabagamo n’abagore bagize ibyago byo kudashaka.

Cyubatswe ahitwa Galway muri Irland, iyo mibiri ikaba yarabonywe mu cyobo cyajugunywagamo imyanda yavaga mu bwiherero cyangwa ahandi muri icyo kigo cy’Abihayimana.

Iki kigo kiri mu bya kera byubatswe ahitwa Tuam mu Ntara ya Galway, kikaba cyaragenzurwaga n’Umuryango w’Ababikira witwaga Le Bon Sécours Mother and Baby Home.

Ireland iri ku mpera ya ruguru y’isi.

Mu mwaka wa 1961 iki kigo cyari kimwe mubyo muri Ireland byabagamo abagore n’abana bari bafite imibereho mibi, hafi ya bose bakaba bari baratandukanye n’ababo, abana baraburanye na ba Nyina, hanyuma bajya gucumbikirwa aho hantu.

Aka kaga kababayeho mu kinyejana cya 20.

Umunyamateka niwe watumye bimenyekana…

Mu mwaka wa 2014 umuhanga mu mateka ya Ireland witwa Catherine Corless yaje kubona inyandiko iriho amazina y’abana 800 bapfuye mu buryo butatangajwe muri iyo nyandiko, atangira kwibaza irengero ry’abo bana bangana batyo.

Yanditse inyandiko ivuga kubyo yavumbuye atangaza ko, akurikije amakuru afite, bigaragaraga ko abo bana bapfuye hagati y’umwaka wa 1920 na 1961.

Umuhanga Corless yashoboye kumenya aho umwana umwe wenyine yashyinguwe, abandi araheba!

Catherine Corless, umuhanga mu mateka ya Ireland.

Bahereye kuri ayo makuru, abakora iperereza bakomeje kugenzura baza kuvumbura icyobo rusange kirimo imibiri y’abana, bapimye basanga bari bafite hagati y’ibyumweru 32 n’imyaka itatu ‘y’ubukure’.

Impamvu z’urupfu rw’abo bana zerekana ko bazize indwara z’umusonga n’izindi zafashe mu rwungano ngogozi.

Abahanga kandi bavuga ko umubare w’abana bapfuye muri ubwo buryo ushobora kuba ugera ku bantu 9,000.

Ubwo byamenyekanaga, abayobozi b’Umuryango w’Ababikira bakoreraga i Tuam basabye imbabazi, bavuga ko bananiwe kurengera umurage ukomeye wa Ireland ari wo ‘abo bana’.

Minisitiri w’Intebe wa Ireland witwa Micheal Martin avuga ko ibyabaye bibabaje ku gihugu, kandi ko Leta yifatanyije n’abo mu miryango y’abo.

Umuyobozi w’itsinda ricukura aho abo bana bajugunywe witwa Daniel MacSweeney avuga ko icyo gikorwa kizakomeza kandi ko abo mu miryango y’abo bana batakomeza guhabwa uburyo bwo kuza kureba niba hari abo bamenyamo.

Ni ukugira ngo bidakoma mu nkokora imigendekere myiza yo gucukura.

Gutaburura iyo mibiri nibirangira, inzego za Leta zibishinzwe zizasuzuma iyo mibiri hagamijwe kureba ko ba nyirayo bamenyekana, hanyuma abamenyekanye bashyikirizwe abo mu miryango yabo, abo bidakunze  Leta ibashyingure mu cyubahiro.

Abatabazi bavuga ko gutaburura iyo mibiri bishobora kuzatwara umwaka wose.

TAGGED:AbabyeyiAbagoreAbanaIcyoboIreland
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rugiye Kumva Umwanzuro W’Urukiko Ku Kirego Cya DRC
Next Article Abakozi Ba BK Bahanze Ikoranabuhanga Risubiza Ibibazo By’Abakiliya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Aline Gahongayire Arashaka Kwamamaza Umuziki We Muri Uganda

Urubyiruko Rw’Abanyarwanda Bo Muri Afurika Y’Epfo Ruri Mu Rwanda Kureba Ibiruranga

Papa Arasaba Ko Umugambi W’Amahoro Wo Guhuza Hamas Na Israel Ugerwaho

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Somalia: Al Shabaab Yagabye Igitero Aho Abarwanyi Bayo Bafungiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kigali: U Rwanda Ruraganira Na Afurika Uko Politiki Ya ICT Yahuzwa

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Perezida Kagame Yashimiye Abanyarwanda Bafannye Igare

Burkina Faso Irapfa Iki Na Côte d’Ivoire ?

Uko Umusaruro Mbumbe W’u Rwanda Uhagaze Mu Gihembwe Cya Kabiri Cya 2025

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaImibereho Y'Abaturage

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?