Irinde Cancer, Irinde Itabi, Urye Neza, Ukore Siporo…

Abahanga mu miterere n’imikorere y’umubiri bavuga ko cancer ziterwa n’uko imikorere y’uturemangingo fatizo ihindura uko yakoraga, igatangira gukora mu buryo budasanzwe, urugingo bibereyemo rukarwara.

Biterwa akenshi ni uko uturemangingo fatizo( body cells) dukomeza kwikora ari twinshi tudahagarara tukaza kugeza ubwo twivanga n’utundi bidahuje imikorere bigatezaa akajagari mu gice runaka cy’umubiri, kikarwara.

Nta gice cy’umubiri w’umuntu kidashobora kurwara cancer.

Mu buryo busanzwe kandi butagize icyo butwara, uturemangingo fatizo turapfa tugasimburwa n’utundi gutyo gutyo.

- Advertisement -

Niyo mpamvu iyo umuntu[ufite ubuzima bwiza] akomeretse, uturemangingo twakomeretse turapfa ariko tugasimburwa n’utundi, igikomere kigakira.

Iyo cancer ivutse irabidurumbanya, iyo mikorere iri ku murongo kandi y’ingirakamaro igahinduka, bigatuma twa turemangingo twari dusanzwe dupfa kugira ngo dusimburwe n’utuzima ntidupfe, ahubwo tukirundanya ndetse tukaza kugera ubwo dusagarira utundi.

Ibi bituma za cancer zitangira kuvuka, zikavuka ari utubyimba duto. Iyo zidavuwe hakiri kare, utu tubyimba tuvamo ibibyimba binini.

Cancer itazana ibibyimba ni iy’amaraso gusa.

 Hari ingamba wafata  ukirinda cancers…

Abaganga batanga inama yo kwirinda itabi:

Itabi ribamo uburozi burenga 1000 ariko ubuzwi cyane ni ubwitwa Nicotine. Iyi Nicotine igize igice kinini mu bindi binyabutabire bigize itabi ariko ikibazo cyayo ni uko iyo umunywi w’itabi aryinjije mu bihaha bye, igenda[Nicotine] ikiyomeka ku twumba twabyo dushinzwe kuyungurura umwuka nyuma y’igihe runaka tukazatangira kubora.

Kubera biterwa n’uko bimwe mu bigize amaraso bita globules rouges bitabona umwukwa wa Oxygen kandi biba biwukeneye kugira ngo biwuhe ibindi bice by’umubiri, umutima n’ubwonko.

Uku kubora biratinda kukazavamo cancer y’ibihaha , iyi ikaba  iri mu za mbere zica abantu.

Ingaruka zo  kunywa itabi ntizigera ku munywi waryo gusa ahubwo zigera no ku bamukikije, baba ababa mu rugo iwe, aho akorera cyangwa aho yiga.

Bagore mwonse abana banyu…

Konsa umwana bigabanyiriza abagore ibyago byo kwandura cancer y’ibere. Imibereho y’abagore bo muri iki gihe cy’ikoranabuhanga ituma batabona umwanya uhagije wo konsa abana ariko ibi ntibyari bikwiye.

Konsa umwana ni ingenzi haba ku mikurire ye, urukundo azakundana na Nyina ndetse no ku buzima bwa Nyina umubyara kuko bigabanya ibyago byo kuzarwara cancer y’ibere.

Abagore bagombye kandi kwirinda guhora bicaye, banywa ibintu bituma babyibuha cyane, ahubwo bagakora imyitozo ngororamubiri, bakirinda ibiribwa n’ibinyobwa bikize cyane ku isukare n’ibinure.

Abana bagomba gukingizwa  Hépatite:

Ubusanze iyo umuntu amaze kuvuka hari inyunganizi (inkingo) ahabwa kugira ngo zongere ubudahangwarwa bw’umubiri we. Ibi bimurinda kwazandura virusi zimwe na zimwe.

Akenshi  Hépatite zikunzwe gufata abantu bakuru ariko iyo umuntu yayikingiwe bigabanya ibyago byo kuyandura.

Ikindi ni uko hari ubwoko bwa Hepatite buterwa no kunywa inzoga nyinshi cyangwa bugaterwa na za virus.

Irinde izuba ry’igikatu ritazagutera cancer y’uruhu…

Cancer y’uruhu ikunda kwibasira abantu bafite uruhu rukennye ku kinyabutabire bite Milanine. Iyi cancer abahanga bayita Melanome, ikibasira Abazungu n’abantu bafite ubumugu bw’uruhu ‘kera bitaga’ ba Nyamweru.

Umuntu wese ufite uruhu rutirabura bihagije agirwa inama yo kutamara igihe kirekire ari kuzaba ry’igikatu rimwe ritangira saa tatu za mu gitondo rikageza saa kumi z’umugoroba.

Niba uri muri abo bantu twavuze haruguru, gerageza wambare ingofero y’urugara, wambare imyenda itwikiriye igice kinini cy’umubiri ndetse ushyiremo n’amadarubindi arinda izuba.

Icyo abaganga basaba ni uko abantu bagomba kujya bisuzumisha indwara kenshi kugira ngo nibigaragara ko bafite ibimenyetso bya cancer y’ubwoko runaka bafashwe hakiri kare.

Kurya indyo yuzuye ikize ku mboga n’imbuto, kuruhuka bihagije no gukora imyitozo ngororamubiri nabyo bifite akamaro kanini mu gukumira za cancer.

Indyo yuzuye ni ingenzi mu kurinda umuntu kurwaragurika
Imyitozo ngororamubiri irakenewe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version