Tshisekedi Yatangiye Kuyobora AU, Ingingo Z’Ingenzi Z’Ijambo Rye

Perezida Tshisekedi niwe wasimbuye Ramaphosa ku buyobozi bwa AU

Nyuma yo guhererekanya ububasha na Perezida Cyril Ramaphosa wari umaze umwaka ayobora Afurika yunze ubumwe, Perezida Felix Tshisekesi yavuze ijambo rikubiyemo ibyo ateganya kuzageza kuri Afuruka mu mwaka utangiye.

Ijambo rye yarivuze mu Gifaransa, agaruka ku ngingo zirimo COVID-19, isoko rusange ry’Afurika n’ibindi.

Yashimiy mugenzi wanjye Cyril Ramaphosa wari umaze umwaka ayobora uyu muryango kandi akaba yarawuyoboye mu bihe bigoye by’icyorezo COVID-19 kandi akaba yarafashije ibihugu byacu guhangana nacyo.

Kuri we[Tshisekedi] ni iby’agaciro ku gihugu cye kuba kigiye kuyobora Umuryango w’Afurika yunze ubumwe kandi muri iki gihe bikaba bihuriranye n’uko mu gihugu cye bibuka intwari Emery Patrice Lumumba.

- Advertisement -

Yabwiye bagenzi be ko intwari Lumumba yaharaniraga ko  Afurika yunga ubumwe.

Perezida Tshisekedi yavuze ko ubu abonye uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyo intwari yabo yaharaniraga n’ubwo yatabarutse itabigezeho.

Perezida Tshisekedi yavuze kandi ko ubwigenge n’iterambere ry’Afurika byahoze mu byo umunya Senegal Leopold Sedar Senghor yafuzaga.

Yabwiye abari bamuteze amatwi ko bagomba gukomeza gukorana kugira ngo bacecekeshe imbunda zimaze igihe zihitana abatuye Afurika cyane cyane abo mu gace ka Sahel, Centrafrique n’ibice bimwe by’igihugu cye.

Ntiyibagiwe kandi abaturage bamwe bo muri Mozambique bicwa n’abarwanyi bavuga ko ari aba Al Quaida.

Yagarutse ku isoko rusange ry’Afurika…

Perezida Tshisekedi yavuze ko azaharanira ko isoko rusange ry’Afurika riherutse gutangizwa ryazakora neza ku nyungu z’ibihugu byose birigize.

Iri soko mu Gifaransa baryita l’Accord de Libre-échange Continentale Africaine (ZLECAf).

Yashimye uruhare Perezida wa Niger Bwana Mahamadou Issoufou yagize kugira ngo ritangizwe.

Kuri we kandi ririya soko ryerekana ko Afurika itangiye kwigenga mu by’ubukungu bugamije iterambere muri byinshi harimo n’inganda n’ubwo urugendo rukiri rurerure.

Ndabasaba ko dusohoka mu biro…

Perezida Tshisekedi yabwiye bagenzi be ko mu mwaka agiye kuyoboramo Afurika yunze ubumwe, azaharanira ko we na bagenzi be begera abaturage kurushaho, bakava mu biro.

Ati: “ Ndizera ko ubufatanye bwacu buzatuma Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ugera ku nshingano zawo zo kuzamura ireme ry’imibereho y’abatuye uyu mugabane.”

Yarangije ijambo rye yibutsa abari aho imvugo y’umuhanga mu mateka wo mu gihugu cye witwa Joseph Ki-Zerbo ‘uvuga ko Afurika itazatezwa imbere, ahubwo iziteza imbere.’

Niwe ugiye kuyobora uyu muryango mu gihe cy’umwaka
Share This Article
2 Comments
  • I do not even understand how I finished up here, however I assumed this publish was
    good. I don’t recognize who you’re but certainly you aare going to a well-known blogger in case you are not
    already. Cheers!

  • Muraho neza Ikinyamakuru Taarifa. Ndabashimira kumakuru mutugezaho aba agezweho. Ndi umwe mubabasha gusoma inkuru yanyu igisohoka. Biranezeza. Bituma menya ibigezweho mu Rwanda no kwisi mungeri zose haba politiki, ubukungu, imibereho y’abaturage, umuryango, siporo n’imyidagaduro.

    Nubwo bimeze neza, ndifuza kubasaba ko mwashaka umuntu uzajya ukosora imyandikire munkuru mutangaza. Kenshi nsangamo amakosa menshi y’iyandikire kuburyo umuntu utamenyereye uburyo mwandika yatakaza icyerekezo cy’ubusobanuro mwatanze. Murakoze, murakarama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version