Irindi Tsinda Ry’Abarimu Ryaje Kwigisha Abanyarwanda Igifaransa

Do you speak French written on board, France flag standing in box, language

Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha igifaransa (OIF) uyoborwa n’Umunyarwandakazi, Louise Mushikiwabo wohereje mu Rwanda abandi barimu 45 baje guhugura Abanyarwanda mu Gifaransa.

Aba barimu bazigisha abarimu b’Abanyarwanda bigisha mu nzego zitandukanye z’uburezi harimo n’amashuri makuru.

Aba barimu baje nta gihe kinini gishize Minisiteri y’uburezi mu Rwanda isinye amasezerano agamije guteza imbere gahunda y’imyaka ine yo kwigisha Igifaransa.

- Advertisement -

Iyi gahunda yitwa  Plan National Pour L’Enseignement et l’Apprentissage du Français au Rwanda.

Izashyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’uburezi ifatanyije n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga, AFD,  mu gihe cy’imyaka ine.

Icyo gihe bmwe mu babyeyi baganiriye na Taarifa ku kamaro ko kwiga Igifaransa mu mashuri y’u Rwanda bavuze ko iyo umwana yize Igifaransa akiri muto bimworohera kumenya n’Icyongereza.

Mukamusoni yagize ati: “ Umwana wanjye nahisemo kumushyira mu ishuri ryigisha Igifaransa kugira ngo azakure akizi bityo najya kwiga Icyongereza yigiye hejuru azashobore kumenya Icyongereza byihuse.”

Undi witwa Rutamu we  yatubwiye ko  mu gihe kiri imbere Abanyarwanda nibamenya kuvuga neza Igifaransa n’Icyongereza bizabaha amahirwe yo guhangana n’ibihugu biza imbere mu bucuruzi mpuzamahanga muri Afurika cyane cyane Ibirwa bya Maurices.

Ati: “ Buriya kimwe mu bituma Ibirwa bya Maurices bitera imbere kandi bikaza imbere mu myanya itangwa n’ibigo mpuzamahanga ni uko ababituye bavuga neza Igifaransa n’Icyongereza.”

Yongeraho ko uretse no mu bucuruzi,  no mu bukerarugendo kumenya kumva no kuvuga neza indimi mpuzamahanga bifasha cyane.

Rutamu avuga ko kuba u Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu kwigisha Igifaransa abarutuye ari ikintu kizarugirira akamaro kanini cyane cyane mu gihe kinini kiri imbere.

Amasezerano y’imikoranire hagati y’u Rwanda n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga,  yashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya ari kumwe n’Umuyobozi wa kiriya kigo witwa Rémy Rioux.

Uyu muyobozi ari mu Rwanda mu rwego rwo gutsura umubano hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda.

Icyo gihe kandi yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’Ikigo AFD na Minisiteri zitandukanye harimo iy’uburezi, iy’imari n’igenamigambi na Minisiteri y’ubuzima.

Hari kandi andi masezerano kiriya kigo cyasinyanye n’ubuyobozi bwa Banki Nyarwanda y’iterambere, BRD.

Akubiyemo ingingo y’uko ubuyobozi bwa kiriya kigo buzafasha iyi Banki kujya mu muryango wa Banki ziharanira iterambere mu by’imari bita International Development Finance Club (IDFC).

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version