Irondaruhu Ryavuzwe na Meghan Markle n’Igikomangoma Harry Ryazamuye Urwikekwe Ibwami

Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza Buckingham Palace yavuze ko amagambo aheruka gutangazwa n’Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle bashinja ivanguraruhu abantu bakomeye b’i bwami yabahangayikishije, ndetse ko ari ikibazo kigomba gukemurirwa imbere mu muryango.

Ku kiganiro Markle w’imyaka 39 ukomoka ku Birabura, n’umugabo we Harry bagiranye na Oprah Winfrey ku Cyumweru bahishuye ibintu byinshi birimo bibiri bikomeye.

Birimo ko umwana wabo i bwami bakomeje kwibaza ku buryo uruhu rwe ruzaba rwirabura na mbere y’uko avuka kugeza n’ubwo bamwimye izina rya cyami nk’igikomangoma, ndetse ko Meghan yimwe ubufasha ubwo yari aremerewe n’ibibazo kugeza ubwo yari atangiye gutekereza kwiyahura.

Ni amagambo yatumye Buckingham Palace isohora itangazo ry’interuro enye, igaragaza ko ibintu byatangajwe bikomeye.

- Advertisement -

Rigira riti “Umuryango wose wababajwe no kumva uburyo imyaka mike ishize yagoye cyane Harry na Meghan. Ibibazo bagaragaje by’umwihariko ikijyanye n’ibara ry’uruhu, biteye inkeke. N’ubwo ibyibukwa bishobora kuba bitandukanye, byafashwe nk’ibintu bikomeye cyane kandi bigomba gukemurirwa imbere mu muryango.”

I Bwami igikuba cyacitse

“Harry, Meghan na Archie bazakomeza kuba abanyamuryango dukunda.”

Ibibazo by’irondaruhu ku muryango wa Harry na Meghan si bishya, kuko uwo mugabo yakomeje kuvuga ko urukundo rwabo rwaharabitswe kenshi mu bitangazamakuru byo mu Bwongereza guhera igihe batangiriye gukundana.

Mu kiganiro na CBS, Harry yabajijwe na Oprah uwaba yarakoresheje amagambo y’ivanguraruhu ku mwana wabo, ariko yanga kumutangaza.

Gusa mu mvugo ze yaje kumwikanisha ko atari Umwamikazi Elisabeth cyangwa Prince Philip uzamusimbura bavuze ayo magambo, ku buryo hakomeje kwibazwa niba yaravuzwe n’abandi bakomeye ibwami nk’Igikomangoma Charles cyangwa Igikomangoma William, mukuru wa Harry.

Hari amakuru ko nyuma y’ibyatangajwe na Harry na Meghan, ibwami mu Bwongereza hahise hatumizwa inama y’igitaraganya yahuje abakuru mu muryango.

Ibibazo byashyizwe hanze n’uyu muryango byakiriwe kwinshi mu Bwongereza, kugeza ubwo umunyamakuru ukomeye muri icyo gihugu Piers Morgan yanenze bikomeye Meghan, avuga ko imvugo ze zidashobora kwizerwa.

Byamukozeho kuko kuri uyu wa Kabiri byageze aho asohoka mu kiganiro ‘Good Morning Britain’ kuri ITV kitanarangiye, ubwo Alex Beresford bagikoranaga yamucyahaga kubera uburyo yakomeje kwibasira umuryango wa Harry na Meghan.

Alex Beresford ati “Mbona wowe [Morgan] udakunda Meghan Markle, wabigaragaje inshuro nyinshi muri iki kiganiro, kandi numvise ko wagiranye umubano wihariye na Meghan Markle cyangwa ko mwigeze kuwugirana akaza kuwuhagarika.”

“Hari ikintu yigeze akuvugaho kuva yahagarika uwo mubano washakaga? Sintekereza ko yigeze abikora, ariko nyamara wowe wakomeje kumuharabika.”

Morgan yahise ahaguruka, mu gihe yavaga mu ntebe ye agenda avuga ati “Ok, birahagije ibi, mumbabarire, oya, mumbabarire… tubonane hanyuma, ntabwo nakora ibi bintu.’

ITV yahise itangaza ko nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi, Morgan atazasubira muri icyo kiganiro cyubatse izina mu Bwongereza.

Ikigo kigenzura itangazamakuru mu Bwongereza Ofcom cyatangaje ko kuri uyu wa Kabiri nimugoroba cyari kimaze kwakira ibirego 41,000 by’abatarashimishijwe n’ikiganiro cya Morgan.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version