Umuturage Ku Isonga! Hamwe Ba Gitifu Barakubita, Ahandi Bagakubitwa

Mu nzego z’ibanze iyo abayobozi bahuye n’abaturage bagira imvugo imaze kumenyerwa igira iti; “ Umuturage ku Isonga”. Inkuru zanditswe mu myaka mike ishize zashyize bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze mu majwi zivuga ko bakubita abaturage. Mu Murenge wa Kigali Muri Nyarugenge ho, abaturage bavugwaho gukubita Gitifu. We avuga ko bamusuzuguye!

Ku wa Mbere tariki 08, Werurwe, 2021 abatuye Umudugudu w’icyitegererezo uri mu Murenge wa Kigali baravugwaho gukubita Umunyamabanga nshingwabikorwa wawo witwa Jean Claude Niyibizi.

Taarifa yamenye ko kugira ngo uriya muyobozi akubitwe[we yatubwiye ko yasuzuguwe], byaturutse ku mpamvu y’uko hari umukobwa wo muri uriya mudugudu yasabye [gitifu abimusaba] kwambara agapfukamunwa neza undi ntiyabikora ndetse amusubiza ko atari we ushinzwe kwambika abantu agapfukamunwa.

Bivugwa ko uwo mukobwa[tutaramenya amazina ye]yamututse, undi ararakara ‘aramufata’, akimufata haje abasore n’inkumi bakubira[basuzugura] uwo muyobozi kugira ngo arekure uwo mukobwa.

- Advertisement -

Imodoka ye yigeze gutoborwa ipine…

Si ubwa mbere Bwana Jean Claude Niyibizi ahuye n’ikibazo muri uriya mudugudu. Ku Bunani bw’umwaka ushize ni ukuvuga mu ijoro ryo kuwa 31, Ukuboza, 2020 rishyira uwa 01, Mutarama, 2021, abaturage bapfumuye ipine ry’imodoka ya Niyibizi, amakuru twahawe n’umwe mu bakora mu nzego z’umutekano akavuga ko bamuzizaga ko yaparitse mu mudugudu wabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali Jean Claude Niyibizi yabwiye Taarifa ko byabaye ubwo yari yaje kureba niba abahatuye bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakaguma mu ngo, nk’uko Polisi yari yabisabye.

Ati: “ Kubera ko nari naparitse imodoka mu mudugudu wabo bamwe ntibishimiye iby’uko twababujije kwishimira Ubunani bapfumura ipine ry’imodoka yanjye.”

Yatubwiye ko  batapfumuye amapine yose ahubwo bapfumuye ipine rimwe ry’imbere, i bumoso.

Jean Claude Niyibizi avuga ko n’ubwo ababikoze barengeje imyaka 18 igenwa n’amategeko y’uko uwabikoze abibazwa n’amategeko, ariko agaya n’ababyeyi babo, agasaba abandi babyeyi gutanga uburere bwiza.

Abafunzwe ni abantu batatu barimo abasore babiri n’umukobwa umwe.

Kuba hari hamwe havugwa gukubitwa kwa gitifu cyangwa kw’abaturage ni ikibazo…

Hashize amezi abiri Taarifa itanze ingero z’abayobozi [biganjemo ba gitifu b’imirenge] bavuzweho guhohotera abaturage muri rusange.

Ingero twatanze icyo gihe ni izagaragaye mu turere dutandatu ari two:

-Karongi

-Nyaruguru

-Huye

-Kicukiro

-Musanze

-na Bugesera

Ingero zatanzwe icyo gihe zerekanaga ko hari bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bahohotera abaturage kubera impamvu zitandukanye.

Zimwe zirimo kuba hari abaturage basuzugura abayobozi, aba bakananirwa kubyihanganira bagakoresha imbaraga zirimo n’izihutaza abaturage, abandi bakabiterwa n’imico mibi bakuranye.

Abayobozi b’Inzego z’ibanze bongerewe umwaka…

Manda z’abayobozi b’Inzego z’ibanze ziherutse kongerwaho umwaka kubera ingaruka za COVID-19. Abaturage baganirije Taarifa basaba Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kuzakaza ingamba zo guhana abayobozi bahohotera abo bashinzwe ariko nanone abaturage bakigishwa inyigisho mboneragihugu kurushaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version