Irushanwa Mémorial Kayumba Ryongewemo Isiganwa Ku Magare

Guhera kuri uyu wa Gatandatu taliki 02, Werurwe, 2024 i Huye mu kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Officiel de Butare , Indatwa n’Inkesha, harakinirwa irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wayaboye iki kigo. Mu mikino yari isanzwe iharushanyirizwa, hongewemo uwo gusiganwa ku magare.

Icyakora si wo gusa ahubwo harimo na Volleyball ikinirwa ku mucanga n’umukino wo koga.

Volleyball izakinwa n’amakipe y’ibitsina byombi asanzwe akina shampiyona y’icyiciro cya mbere, ay’abagabo akina shampiyona y’icyiciro cya kabiri, ay’abato, amashuri y’icyiciro rusange (Tronc Commun), amashuri abanza n’abakanyujijeho muri Volleyball isanzwe na Volleyball yo ku mucanga.

Mu irushanwa nk’iri mu mwaka wa 2023, ikipe yitwa Forefront niyo yegukanye ibi bikombe mu bagabo no mu bagore,  ikaba isanzwe ari ikipe ya Polisi y’u Rwanda.

- Kwmamaza -

Icyo gihe iyi kipe y’abagabo yari yatsinze REG VC amaseti 3-1, naho mu bagore yegukana igikombe itsinze RRA amaseti 3-2.

Padiri Kayumba Emmanuel yitabye Imana mu mwaka wa 2009.

Kuva mu mwaka wa  2010 hatangijwe irushanwa rya Volleyball rigamije kumwibuka kuko na we yari umukunzi ukomeye wa Volleyball, ubu rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 14.

Kuri iyi nshuro hongewemo undi mukino wo gusiganwa ku magare (cycling), ahazasiganwa abari munsi y’imyaka 15(cadets) bakagenda inzira y’ibilometero 30 mu Karere ka Huye.

Hongewemo isiganwa ku magare. Ifoto@Kigali Today.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version