Ku wa Gatandatu tariki 08 na 09, Werurwe, 2025 mu Rwanda hazatangira imikino y’irushanwa rya Volleyball ryitiriwe Kayumba, uyu akaba yarahoze ayobora Ishuri rya Groupe Scolaire Officiel de Butare.
Kugeza ubua amakipe 39 niyo yamaze gutoranywa ngo azaryitabire.
Mu mwaka wa 2010 hashize umwaka umwe Padiri Kayumba apfuye, nibwo hatangijwe iri rushanwa, rikorwa mu rwego rwo kuzirikana akamaro ke mu guteza imbere imikino.
Amakipe azitabira iri rushanwa ni ayo mu bagabo n’abagore ari mu cyiciro cya mbere n’icya kabir.
Azaba ari ayo mu cyiciro cy’ibanze cy’amashuri yisumbuye( Tronc-Commun) ndetse n’amashuri y’abantu bakuru bigeze kuba abakinnyi bakomeye ba Volleyball.
Mu b’igitsina gabo, rizitabirwa n’amakipe umunani ari yo Gisagara VC, UR Nyarugenge UR CAVM VC, Kepler VC, Kinyinya VC, East Africa University VC, APR VC na UR Huye.
Mu b’igitsina gore hazitabira amakipe arindwi ari yo RRA VC, APR VC, East Africa University VC, Kepler VC, UR CAVM VC, RP Huye VC na Police VC.
Amakipe ane y’abakanyujijeho azakina iri rushanwa mu bagabo ni Bufflet de Foret, Droujba VC, Umucyo VC A na Umucyo VC B.
Amakipe y’Icyiciro cya Kabiri cy’amashuri yisumbuye hazakina mu y’abagabo ni 12 ariyo GSOB, PSVF, Collège du Christ Roi-Nyanza, Collège Saint-Ignace Mugina, Rusumo High School VC, IFAK Don Bosco VC, Igihozo St Pter VC, GS St Joseph VC, Gisagara Volleyball Academy, Nyanza TSS VC, Gitisi VC na Umutara Polytechnic VC.
Amakipe yo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ni GSOB, PSVF, Collège du Christ Roi Nyanza, Ecole Secondaire Sainte Trinité, GS Mugombwa, Collège St Ignace Mugina, GS St Joseph na Gisagara Volleyball Academy.
Uretse Volleyball, indi mikino izakinwa uyu mwaka ni Beach Volleyball, umukino wo koga n’uwo gusiganwa ku magare uzakinwa n’abatarengeje imyaka 15.
Ibibuga bizakoreshwa uyu mwaka ni ibyo muri Groupe Officièl de Butare, Pétit Séminaire Virgo Fidelis na IPRC Huye.
Ibindi bibuga ni ikibuga bita Gymnase ya Gisagara n’iya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye zishobora kwifashishwa mu gihe imvura yaba iguye.
Mu mwaka wa 2024, amakipe ya APR VC mu bagore na Kepler VC mu bagabo ni yo yegukanye iri rushanwa muri Volleyball, Gisagara Volleyball Academy iryegukana mu ngimbi.
Mu mukino w’amagare yatwagara n’abagore wari ukinwe bwa mbere, irushanwa ryegukanywe na Ineza Butera Kevine.