Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Isasu Ryavuye Muri DRC Ryica Umunyarwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Isasu Ryavuye Muri DRC Ryica Umunyarwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 February 2025 11:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru aturuka mu Karere ka Rusizi avuga ko hari isasu ryarasiwe muri DRC ryica umuturage wo mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi witwa Rwabukwisi Zacharie.

Kigali Today yatangaje ko uriya muntu yarashwe tariki 08, Gashyantare, 2025 ubwo yarimo ahingana n’umugore we  mu isambu ye ituranye n’umupaka wa DRC.

Nyuma yo kumva ko amasasu ari menshi yafi yaho yahingaga, yahisemo gutahana n’umugore we ariko rimwe muri ayo masasu rimufatira mu nzira.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Alfred Habimana yatangaje ko iryo sasu ryafashe uriya mugabo mu gituza, yitura hasi, bamujyanye kwa muganga arahagwa.

Yabwiye itangazamakuru ati:“ Isasu ryarasiwe muri Congo ryamusanze mu Rwanda, yitura hasi, abamusanze aryamye bamujyanye kwa muganga basanga yarashwe mu gatuza.”

Ubuyobozi bwa Rusizi buvuga ko uriya mugabo ari bushyingurwe  kandi ngo asanzwe ari umuntu utishoboye.

Alfred Habimana asaba abaturiye DRC kwitwararika, bakirinda kwegera ibice amasasu avugira mo kuko byaba ari ukwishyira mu kaga.

Nyakwigendera arashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 12, Gashyantare, 2025.

Bivugwa ko abarwanyi ba M23 bari gusatira umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, ukaba umujyi uturanye n’Akarere ka Rusizi.

Umunyarwanda wishwe niryo sasu yiyongeyere ku bandi barenga 10 bishwe n’andi yarashwe mu Rwanda mu byumweru bike bishize nabwo arasiwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ku ruhande rwa Rubavu.

TAGGED:CongoDRCfeaturedIsasuRusiziUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umwami Wa Jordan Yagaragaje Ubwenge Bwinshi Imbere Ya Trump
Next Article Guverinoma Yihanganishije Ababuriye Ababo Mu Mpanuka Yabereye i Rulindo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubwongereza Buratangaza Ko Bwemeye Palestine Nka Leta Yuzuye 

Volleyball: U Rwanda rwaserewe Muri 1/4 Cy’Igikombe Cy’ Afurika

Gisèle Umuhuza Yasimbuwe Na Canoth Manishimwe Muri MININFRA

Ariel Wayz Na Babo Bajyanywe Mu Kigo Ngororamuco

Ese Icyemezo Cya Leta Cyahombeje Abacuruzi Bagafunga Cyavugururwa?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?