Amakuru aturuka mu Karere ka Rusizi avuga ko hari isasu ryarasiwe muri DRC ryica umuturage wo mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi witwa Rwabukwisi Zacharie.
Kigali Today yatangaje ko uriya muntu yarashwe tariki 08, Gashyantare, 2025 ubwo yarimo ahingana n’umugore we mu isambu ye ituranye n’umupaka wa DRC.
Nyuma yo kumva ko amasasu ari menshi yafi yaho yahingaga, yahisemo gutahana n’umugore we ariko rimwe muri ayo masasu rimufatira mu nzira.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Alfred Habimana yatangaje ko iryo sasu ryafashe uriya mugabo mu gituza, yitura hasi, bamujyanye kwa muganga arahagwa.
Yabwiye itangazamakuru ati:“ Isasu ryarasiwe muri Congo ryamusanze mu Rwanda, yitura hasi, abamusanze aryamye bamujyanye kwa muganga basanga yarashwe mu gatuza.”
Ubuyobozi bwa Rusizi buvuga ko uriya mugabo ari bushyingurwe kandi ngo asanzwe ari umuntu utishoboye.
Alfred Habimana asaba abaturiye DRC kwitwararika, bakirinda kwegera ibice amasasu avugira mo kuko byaba ari ukwishyira mu kaga.
Nyakwigendera arashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 12, Gashyantare, 2025.
Bivugwa ko abarwanyi ba M23 bari gusatira umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, ukaba umujyi uturanye n’Akarere ka Rusizi.
Umunyarwanda wishwe niryo sasu yiyongeyere ku bandi barenga 10 bishwe n’andi yarashwe mu Rwanda mu byumweru bike bishize nabwo arasiwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ku ruhande rwa Rubavu.