Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Isasu Ryavuye Muri DRC Ryica Umunyarwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Isasu Ryavuye Muri DRC Ryica Umunyarwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 February 2025 11:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru aturuka mu Karere ka Rusizi avuga ko hari isasu ryarasiwe muri DRC ryica umuturage wo mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi witwa Rwabukwisi Zacharie.

Kigali Today yatangaje ko uriya muntu yarashwe tariki 08, Gashyantare, 2025 ubwo yarimo ahingana n’umugore we  mu isambu ye ituranye n’umupaka wa DRC.

Nyuma yo kumva ko amasasu ari menshi yafi yaho yahingaga, yahisemo gutahana n’umugore we ariko rimwe muri ayo masasu rimufatira mu nzira.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Alfred Habimana yatangaje ko iryo sasu ryafashe uriya mugabo mu gituza, yitura hasi, bamujyanye kwa muganga arahagwa.

Yabwiye itangazamakuru ati:“ Isasu ryarasiwe muri Congo ryamusanze mu Rwanda, yitura hasi, abamusanze aryamye bamujyanye kwa muganga basanga yarashwe mu gatuza.”

Ubuyobozi bwa Rusizi buvuga ko uriya mugabo ari bushyingurwe  kandi ngo asanzwe ari umuntu utishoboye.

Alfred Habimana asaba abaturiye DRC kwitwararika, bakirinda kwegera ibice amasasu avugira mo kuko byaba ari ukwishyira mu kaga.

Nyakwigendera arashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 12, Gashyantare, 2025.

Bivugwa ko abarwanyi ba M23 bari gusatira umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, ukaba umujyi uturanye n’Akarere ka Rusizi.

Umunyarwanda wishwe niryo sasu yiyongeyere ku bandi barenga 10 bishwe n’andi yarashwe mu Rwanda mu byumweru bike bishize nabwo arasiwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ku ruhande rwa Rubavu.

TAGGED:CongoDRCfeaturedIsasuRusiziUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umwami Wa Jordan Yagaragaje Ubwenge Bwinshi Imbere Ya Trump
Next Article Guverinoma Yihanganishije Ababuriye Ababo Mu Mpanuka Yabereye i Rulindo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?