Abatuye Akarere ka Gakenke batangiye gukoresha ibitaro bya Gatonde bimaze igihe byubakwa nk’isezerano bahawe na Perezida Paul Kagame. Kuri uyu wa Gatatu byakiriye abarwayi ba mbere.
Ni ibitaro byubatswe ahantu hatigeze harangwa ibikorwa by’iterambere, aho abaturage bamanukaga imisozi ihanamye cyane bajya kwivuza i Shyira, ibintu byabasabaga gukora urugendo rurerure kandi rugoranye.
Muri 1999 ubwo Paul Kagame wari Visi Perezida yasuraga abaturage b’i Busengo mu cyari Komini Gatonde bakamuganyira ko nta vuriro bafite, yabemereye ibitaro.
Ubwo yasubiragayo mu 2016, Perezida Kagame yabijeje ko “ibibazo by’imihanda n’ibitaro bya Gatonde byadindiye kuva muri 1999 bigomba gukemuka vuba.”
Nirere Speciose wivurije bwa mbere muri ibyo bitaro, yatangaje ko bajyaga bagorwa no kugera aho bivuriza.
Ati “Nemba bajyayo ariko ni kure cyane ni ukwifashisha imodoka, nk’iyo umuntu yarembye cyane bamujyanaga kuri Shyira akaba yarembera no mu nzira akaba yahura n’ibibazo, ariko twashimye ko habaye hafi, hatwegereye cyane.”
Umuyobozi w’ibitaro bya Gatonde Dr Dukundane Dieudonné yavuze ko ibyo bitaro bifite ubushobozi bwo gutanga ubuvuzi bwose buboneka mu bitaro by’Akarere.
Ati: “Serivisi zo kubaga nk’abadamu bari kubyara tuzajya tuzikora, n’ibindi bikorwa byo kubaga byoroheje tuzajya tubikorera hano ku bitaro bya Gatonde. Icyo nabwira abaturage bo muri kano gace ni uko ibitaro Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabahaye byafunguye imiryango, batugana tukabaha serivisi kuko turahari turabategereje.”
Abatuye ibyo bice basabwe kugana ibyo bitaro ntihazagire abongera kurembera mu ngo cyangwa ngo bajye kwivuza magendu.
Byuzuye mu mwaka ushize, bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 60 bacumbikiwe.
Bizaba bikorana n’ibigo nderabuzima bitandatu.
Byuzuye bitwaye asaga miliyari 2.8 Frw.