Ishuri Rigeretse Niyo Nyubako Ndende Mu Murenge Wa Murambi I Karongi

Umurenge wa Murambi ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Karongi. Ubwo abawutuye bizihizaga imyaka 27 Abanyarwanda bibohoye, batashye ishuri rigeretse rimwe(etage imwe) ryubatswe mu Kagari ka Muhororo, Umudugudu wa Bwakira.

Ishuri ry’imyuga rizigisha ubudozi, abazaryigiramo bakazaturuka  mu mirenge Gashari, Rugabano na Rubengera.

Taarifa yamenye ko ari ryo shuri ryigisha ubudozi riri mu Ntara y’i Burengerazuba ryonyine, ariko biteganyijwe ko nyuma hazashyirwamo andi masomo y’ubukorikori

Mu batangiye kuryigamo harimo n’umunyeshuri waturutse mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’i Burasirazuba.

Inyubako ririya shuri ryubatswe mo niyo ndende izamuwe muri kariya gace kuva ‘amajyambere yagera mu Rwanda.’

Abaturage b’uyu murenge bavuga ko kwibohora bitabazaniye amahoro gusa, ahubwo byabahaye n’uburyo bwo kugera ku majyambere batatekerezaga mbere y’uko u Rwanda rubohorwa.

Kuri Telefoni, Nyirindekwe wo muri kariya gace yabwiye Taarifa ko kugira ishuri rifite inyubako zigeretse mu gace kabo ari igitangaza kuri we.

Biga ubudozi

Ati: “ Ni ubwa mbere tubonye inzu igeretse. Ubundi twabonaga inzu nk’izi twagiye i Bwishyura  cyangwa ahandi ariko kuba dufite ishuri rigezweho kandi ryubatswe mu buryo tutigeze tubona ni iby’agaciro.”

Mu mezi ari imbere, biteganyijwe ko muri ririya shuri hazatangirwa andi masomo harimo no kwigisha abakuze gusoma no kwandika.

Si etage yonyine bishimira…

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Phanuel Uwimana yabwiye Taarifa ko abatuye uriya murenge bishimira ko iterambere rwazanywe no kwibohora ryatumye bubakirwa n’umuhanda w’igitaka ariko utsindagiye uhuza Karongi na Ruhango.

Uyu muhanda uherutse kwangizwa n’imvura nyinshi ariko ngo bitarenze impera za Nyakanga, 2021 urongera ube nyabagendwa.

Uyu muyobozi avuga ko uduce tw’ubucuruzi tw’Umurenge wa Murambi ‘twose’ twagezemo amashanyarazi, igisigaye kikaba ari kwegera abaturage bakigira hamwe uko bayakurira akabasanga aho batuye.

Kubaka ririya shuri n’ibindi byumba by’amashuri 734, ubwiherero 1048 n’ibikoni 112 byari byarashyizwe mu mihigo y’Akarere ka Karongi.

Umurenge wa Murambi Mbere ya Jenoside…

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Umurenge wa Murambi uherereye muri iki gihe hahoze ari muri Komini Bwakira. Ni n’aho hari hubatswe Ibiro bya Komini.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga muri iriya Komini, Kabasha wayiyoboraga yashishikarije Abahutu b’intagondwa guhiga no kwica Abatutsi.

Abatutsi bari bahungiye ahahoze ikigo kigishaga gusoma no kwandika bitaga IGA nibo bahiciwe ari benshi.

Muri iki gihe aha hantu hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwitwa Kirinda Genocide Memorial.

Hari kandi n’urwibutso rwa Bwakira.

Murambi ivugwa muri iyi nkuru itandukanye n’ahahoze Komini Murambi yategekwaga na Gatete Jean Baptiste iri aho Akarere ka Gatsibo gaherereye muri iki gihe.

Ni mu Ntara y’i Burasirazuba.

Gatete Jean Baptiste ari mu bahamijwe n’inkiko uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gace yayoboraga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version