Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ishuri Ry’Ikoranabuhanga Rwanda Coding Academy Rigiye Kwagurwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ishuri Ry’Ikoranabuhanga Rwanda Coding Academy Rigiye Kwagurwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 May 2024 12:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishuri ryigisha ikoranabuhanga mu Rwanda ryo mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu rigiye kwagurwa, ryongererwe inyubako n’ibikoresho. Ni umushinga uzakorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Abanya Koreya y’Epfo gishinzwe iterambere mpuzamahanga, KOICA.

Intego ni ukugira ngo gishobore gukomeza kwakira abanyeshuri benshi mu gihe kizaza.

Cyari gisanzwe gishobora kwakira abantu 180 ariko ngo ubushobozi bw’iri shuri bwo kwakira abarigana buzikuba kabiri nk’uko umuyobozi waryo witwa Papias Niyigena yabitangarije Kigali Today.

Niyigena ati: “ Tugiye kubaka indi nyubako (campus) iziyongera kuyo dusanganwe yari ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 180, hanyuma twakire abanyeshuri 360 hagendewe ku bushobozi dufite”.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kuva iri shuri ryatangira gukora rimaze gusohora abanyeshuri 100 bari mu bahanga mu ikoranabuhanga u Rwanda rufite kugeza ubu.

Intego abarishinze bihaye ngo iri kugerwaho hagendewe ku ruhare abaryize bagira mu gutanga ibisubizo ku bibazo by’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Ubwo kandi ni ko hari n’ababona uburenganzira bwo kwiga bishyurirwa za Kaminuza zo hanze y’u Rwanda urugero rukaba Kaminuza zo muri Amerika.

Papias Niyigena ati: “Kugeza ubu hamaze kurangiza abana 118, dufite 13 babonye buruse muri Amerika mu mwaka ushize[2023], n’ubu tumaze kubona abandi 15 bazajya kwiga muri Amerika muri Nzeri. Iyo bamaze kubona iyo myanya berekana ibyo bakoze bakabishyira muri Komite zo mu ma Kaminuza yo muri Amerika bagasuzuma iyo mishinga n’ubuhanga bwabo. N’ubu dufite umwana ejo yansabaga uruhushya kuko baramutumiye muri Kaminuza muri Amerika gukorerayo ikiganiro”.

Hari kandi n’abanyeshuri bize muri iki kigo babonye akazi muri Kaminuza yitwa African Leadership University aho bahembwa hagati ya $600 na $2,000 ku kwezi.

- Advertisement -

Abiga muri Rwanda Coding Academy  baherutse kwiharira  imyanya itatu ya mbere mu marushanwa Nyafurika ku ikoranabuhanga.

Bavuga ko kugira ngo bagenzi babo bazashobore kwiga muri Rwanda Coding Academy, ari ngombwa ko bagira umuhati wo kumenya byinshi no gukunda mudasobwa.

Ibyiza kuri bo ni uko mu kwiga kwa muntu, akwiye buri gihe akwiye guharanira kugera kuri byinshi kurushaho, ubumenyi Abanyarwanda bafite bukaguka ku rwego mpuzamahanga.

Gushyira ibuye ry’ifatizo ku nyubako nshya za RCA byitabiriwe kandi n’itsinda ry’abayobozi bahagarariye Koreya y’Epfo bakorera mu kigo cyayo cya KOICA, bakaba bari bayobowe na Ambasaderi wa Koreya yEpfo mu Rwanda witwa  Jeong Woojin.

Niyuzura, iyo nyubako izaba igizwe n’amashuri, amacumbi y’abanyeshuri, Workshops, Laboratoire, ikazatwara miliyoni 8$ (Miliyari 10 FRW) ku nkunga ya Leta ya KOREA, inyubako zikaziharira miliyoni zisaga 6$, andi akazashorwa mu bikoresho, guhugura abarimu no guteza imbere ikoranabuhanga.

TAGGED:featuredIkigoIkoranabuhangaKaminuzaNyabihu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yatanze Kandidatire Yo Gutorerwa Kuyobora u Rwanda
Next Article Nyanza: Amaze Imyaka 23 Aba Mu Mwobo Kubera Jenoside Yakoze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?