Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 September 2025 6:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri iki Cyumweru nibwo abo mu Ishyaka CCM bahagarariye abandi bahuye bemeza ko Samia Suluhu Hassan ari we uzabahagarira mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba mu Ukwakira, 2025.

Ku mbuga nkoranyambaga zo muri Tanzania hari amafoto y’abaje kwereka Suluhu ko bazamuba hafi muri icyo gihe cyose kandi hakamwereka ko icyizere bamufitiye ari kinshi.

Hari abanditse bati: “Werekanye ko ubishoboye kandi watweretse ko ari wowe wahagararira Ishyaka CCM rikatugeza ku ntsinzi. Tukuri inyuma mu Ukwakira mu matora rusange.”

Abayoboke ba CCM bavuga ko Samia Suluhu Hassan mu gihe amaze ku butegetsi yavuguruye byinshi, inzego zikora neza bityo ko akwiye gukomeza kuyobora igihugu.

Abandi bavuga ko Samia( bita Mama) ari uwabo, akaba uw’icyubahiro kandi akaba yarimakaje ubutabera.

Abamushyikiye bavuga ko abatabona aho agejeje igihugu ahubwo bakavuga ko ari bo batuma igihugu kiba kiza, ari abanyabinyoma.

Umwe mu batavuga rumwe na Samia Suluhu Hassan bakomeye ni Tundu Lissu ubu ufunzwe, bamwe bakavuga ko yafunzwe mu rwego rwo kumukumira ngo ataziyamamaza.

Tundu Antiphas Mughwai Lissu aba mu Ishyaka CHADEMA, akaba akomoka ahitwa Singida.

Abo mu Ishyaka CCM bavuga ko Tanzania ari igihugu gitekanye, giteye imbere.

Samia Suluhu Hassan yageze ku butegetsi asimbuye Perezida John Pombe Magufuli wapfuye muri Werurwe, 2021 azize uburwayi.

TAGGED:AmatorafeaturedLissuTanzaniaUbutegetsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?