Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ishyamba Rya Nyungwe Ryasabiwe Gushyirwa Mu Murage W’Isi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ishyamba Rya Nyungwe Ryasabiwe Gushyirwa Mu Murage W’Isi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 August 2023 3:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hari ibiganiro hagati y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubumenyi, ubuhanga n’umuco, UNESCO, bigamije kwemera ko ishyamba rya Nyungwe riba kimwe mu bigize umurage w’isi.

Ibi byakomojweho na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascène Bizimana ubwo yavugaga aho ibiganiro k’ukwemera inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu bigize umurage w’isi bigeze.

Bizimana yavuze ko gusabira izo nzibutso ngo zishyirwe muri uriya murage, byajyaniranye no gusaba ko  ishyamba rya Nyungwe naryo ryemerwa mu bigize umurage w’isi.

Ni ibiki bituma ishyamba rya Nyungwe riba ahantu hihariye?

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ishyamba rya Nyungwe ni rimwe mu mashyamba y’inzitane ahora agwamo imvura.

Iyi mvura ituma iri shyamba rihorana ibiti binini kandi bigari ndetse n’ibyatsi byifatanya bigatuma ishyamba riba inzitane.

Abahanga mu binyabuzima bavuga ko iri shyamba rifatiye runini abatuye isi kubera ko riri mu mashyamba akiri ho kandi agira uruhare mu kuyungurura umwuka abantu n’ibindi binyabuzima bihumeka.

Ibiti n’imbuto zera muri Nyungwe byabereye indiri nziza inkende zo mu moko 12 atandukanye.

Ni pariki irimo amoko y’ibiti byo hambere cyane k’uburyo biramutse bihungabanyijwe, isi yaba ibuze ibintu by’agaciro kanini.

- Advertisement -

Habarurwa amoko 1,068 y’ibiti ndetse n’amoko 140 y’indabo.

Iyi pariki ituwe kandi n’amoko 322 y’inyoni hatibagiranye n’amoko 120 y’ibinyugunyugu.

Abahanga mu binyabuzima bavuga ko iriya pariki ituwe n’inyamaswa z’inyamabere zo mu moko 75.

Bizwi ko amazi menshi ari mu Rwanda afite inkomoko muri Nyungwe ndetse hari n’abemeza ko ari ho isoko ya mbere y’Uruzi rwa Nili iherereye.

Ibi hamwe n’ibindi bizwi n’abashakashatsi biri mu byo u Rwanda rwahereyeho rusaba ko ishyamba rya Nyungwe rishyirwa mu bigize umurage w’isi.

Ifoto ya Nyungwe: Explorerwandatours

TAGGED:featuredImvuraInyamaswaIshyambaIsiNyungweUmurage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakoreshereza Murandasi Mu Rwanda Barasabwa Gutunga Ikirango Cya .RW
Next Article Umufana Wa Rayon Aravugwaho Kwica Uwari Uje Kumukiza N’Uwa APR
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?