Ishyamba Rya Nyungwe Ryasabiwe Gushyirwa Mu Murage W’Isi

Hari ibiganiro hagati y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubumenyi, ubuhanga n’umuco, UNESCO, bigamije kwemera ko ishyamba rya Nyungwe riba kimwe mu bigize umurage w’isi.

Ibi byakomojweho na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascène Bizimana ubwo yavugaga aho ibiganiro k’ukwemera inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu bigize umurage w’isi bigeze.

Bizimana yavuze ko gusabira izo nzibutso ngo zishyirwe muri uriya murage, byajyaniranye no gusaba ko  ishyamba rya Nyungwe naryo ryemerwa mu bigize umurage w’isi.

Ni ibiki bituma ishyamba rya Nyungwe riba ahantu hihariye?

- Advertisement -

Ishyamba rya Nyungwe ni rimwe mu mashyamba y’inzitane ahora agwamo imvura.

Iyi mvura ituma iri shyamba rihorana ibiti binini kandi bigari ndetse n’ibyatsi byifatanya bigatuma ishyamba riba inzitane.

Abahanga mu binyabuzima bavuga ko iri shyamba rifatiye runini abatuye isi kubera ko riri mu mashyamba akiri ho kandi agira uruhare mu kuyungurura umwuka abantu n’ibindi binyabuzima bihumeka.

Ibiti n’imbuto zera muri Nyungwe byabereye indiri nziza inkende zo mu moko 12 atandukanye.

Ni pariki irimo amoko y’ibiti byo hambere cyane k’uburyo biramutse bihungabanyijwe, isi yaba ibuze ibintu by’agaciro kanini.

Habarurwa amoko 1,068 y’ibiti ndetse n’amoko 140 y’indabo.

Iyi pariki ituwe kandi n’amoko 322 y’inyoni hatibagiranye n’amoko 120 y’ibinyugunyugu.

Abahanga mu binyabuzima bavuga ko iriya pariki ituwe n’inyamaswa z’inyamabere zo mu moko 75.

Bizwi ko amazi menshi ari mu Rwanda afite inkomoko muri Nyungwe ndetse hari n’abemeza ko ari ho isoko ya mbere y’Uruzi rwa Nili iherereye.

Ibi hamwe n’ibindi bizwi n’abashakashatsi biri mu byo u Rwanda rwahereyeho rusaba ko ishyamba rya Nyungwe rishyirwa mu bigize umurage w’isi.

Ifoto ya Nyungwe: Explorerwandatours

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version