Isi Izagera Kubyo Yiyemeje Mu Kubungabunga Ikirere Ari Uko Ibikubye Gatanu-Gates

Hazaba ari ku wa Mbere Taliki 25, Nzeri, 2022 ubwo abayobozi b’ibihugu byo mu Muryango w’Abibumbye bigera ku 193 bazahurira i New York ngo basuzumire hamwe aho bageze bashyira mu bikorwa intego zo kurinda ko ikirere gikomeza gushyuha.

Si ibyo gusa bazasuzuma ahubwo bazanarebera hamwe aho ibikubiye mu ntego z’iterambere rirambye biyemeje kugeza ku isi bigeze bishyirwa mu bikorwa.

Ibyo birimo kugabanya ubukene, kugabanya ubusumbane bw’abatuye isi mu ngeri nyinshi, guca akarengane n’ibindi.

Ibi bikubiye mu ntego bihaye ko zizagerwa ho mu mwaka wa 2030, ubu [mu mwaka wa 2022] hakaba hasigaye imyaka umunani(8) gusa.

- Advertisement -

Ikibazo ni uko umuvuduko ibihugu byari bifite mu gushyira mu bikorwa ingingo 17 zigize intego z’iterambere rirambye isi yiyemeje zakomwe mu nkokora n’ibintu bitatu bikomeye.

Ibyo ni : COVID-19, intambara hirya no hino n’imihindagurikire y’ikirere.

Raporo yiswe Goalkeepers Report yakozwe n’Ikigo Bill & Melinda Gates Foundation iherutse gusohoka ivuga ko kugira ngo isi igere ku ntego yihaye zo kugabanya ibituma ikirere gishyuha bizasaba ko abantu bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje ‘bwikube’ inshuro eshanu.

Mu kiganiro Bill Gates yahaye Time yavuze ko ikintu cy’ingenzi abatuye isi bagomba kuzirikana ni uko kugira ngo ibintu byiza bifuza kugeraho batazabigeraho nibakomeza kwirengagiza umugabane w’Afurika.

Avuga ko muri iki gihe abantu barangariye Ukraine ariko ngo niba bashaka ko ibyo baharanira kugeraho mu myaka iri imbere bizagerwaho, ni ngombwa guhanga amaso Afurika no kuyifasha kubona umusaruro uva mu ishyirwa mu bikorwa by’intego z’iterambere nk’uko zagenwe na UN.

Bill Gates avuga ko iyo urebye ukuntu ibibazo byo gushyuha kw’ikirere ari ikintu cyatewe n’ibihugu bikize, kikaba kigira ingaruka ku bihugu bikennye, usanga bibabaje.

Avuga ko ibibazo isi ifite muri iki gihe mu by’ibiribwa no kweza byatumwe umusaruro w’ibiribwa by’Afurika ugabanukaho 25% mu gihe gito gishize.

Byatewe ahanini n’ubushyuhe bwiyongereye hirya no hino ku isi cyane cyane mu Nyanja kuko ubusanzwe ari zo zituma ikirere gihehera nacyo kigatanga imvura imeza imyaka n’amashyamba.

Avuga ko kuba hari inkunga y’ibiribwa ihabwa Afurika ari byiza ariko ngo si igisubizo kirambye.

Igisubizo kirambye kuri we ni ugufasha Afurika kweza bihagije bityo ikihaza mu biribwa.

Ubusanzwe  Afurika ifite ibibazo bibiri bikomeye kandi bizakomeza kuyikomerera mu myaka iri imbere:

Imihindagurikire y’ikirere n’ubwiyongere bw’abaturage.

Gates ati: “ Niba abahinzi badahuguwe ngo bamenye uko ubuhinzi bugezweho bukorwa, uko babona ifumbire n’imbuto by’indobanure bazajya bahinga ibyo barya bishire, babure ibyo bagurisha kandi igihe cy’itera nikigera bagatera imbuto nayo ihire mu murima kubera ko imvura yatinze kugwa.”

Ubusanzwe umusaruro mwiza utangirira ku mbuto nziza.

Avuga ko kugira ngo abaturage b’Afurika bihaze cyane cyane mu biribwa bikize ku ntungamubiri, ari ngombwa ko batera imbuto z’indobanure mu bihingwa birimo ibinyamiteja nka soya, ibishyimbo na lentilles( lentils mu Cyongereza).

Ku rundi ruhande, hakenewe n’imbuto z’indobanure kandi ziberanye n’ikirere n’ubutaka  n’ibinyampeke birimo umuceri, ingano, amasaka n’uburo.

N’ubwo uyu muherwe avuga ko ibihingwa byahinduriwe imiterere muri za labo( Genetically Modified Organs) bishobora kongera umusaruro, ariko ngo sibyo bikwiye gushyirwamo imbaraga cyane kubera ko nabyo bigira ingaruka mu gihe kirambye ku bantu babiriye igihe kirekire.

Atanga inama y’uko ibihugu byagombye gushyiraho uburyo bwo kurinda igihingwa cy’imyumbati kubera ko ubusanzwe imyumbati itabara mu gihe cy’akanda.

Indwara ifata imyumbati bita mosaic ngo ikwiye kurwanywa igacika kubera ko iyo bitagenze gutyo, iyo imyumbati irwaye bigira ingaruka zikomeye ku mirire y’abatuye Afurika igihe izuba ryacanye igihe kirekire ibindi bihingwa bikuma.

Hari ikoranabuhanga ryakozwe bita RNA interference ryo kurwanya iriya ndwara.

Bill Gates avuga ko indi ntwaro nziza yafasha abahinzi guhangana n’inzara ya hato na hato ari uko bagira amakuru  ahoraho yerekana uko iteganyagihe riteye, bakamenya igihe cyo gutera, imiterere y’ubutaka, ifumbire bukeneye ndetse n’igihingwa kicyanye nabyo.

Ku  byerekeye kurwanya ingaruka z’imihandagurikire y’ikirere, ibihugu bikize bisabwa kwigomwa 0.7% by’umusaruro mbumbe wabyo.

Igitangaje kandi kibabaje n ‘uko ibyinshi muri ibi bihugu bibona ko aya ari amafaranga menshi, ntibiyatange kuko ingaruka atari byo zigeraho!

Abanyarwanda baciye umugani ngo ‘umusonga w’undi ntukubuza gusinzira’.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version