Jeannette Kagame Yavuze Impamvu Abanyarwanda Bakwiye Kubwira Isi Ibyabo Nta Mususu

Mu ijambo yavuze kuri uyu wa Gatanu, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite inshingano n’igikundiro cyo kubwira isi ko bavuye ibuzimu bajya ibuntu. Avuga ko izo nshingano zidakwiye kugira Umunyarwanda uwo ari we wese zitera ipfunwe ahubwo ko kubivuga ushikamye ari iby’igikundiro.

Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Bihugu by’i Burayi bw’Amajyaruguru n’inshuti zabo ryitwa Rwandan Diaspora in the Nordics and Friends of Rwanda.

Avuga ko ijambo ‘kwigira’ ari ijambo rifite ubusobanuro bukomeye ku Banyarwanda.

Jeannette Kagame avuga ko amateka mabi Abanyarwanda baciyemo bayivanyemo k’uburyo kuvuga urugendo rw’uko babigenje nta n’umwe muri bo byagombye gutera ipfunwe.

- Advertisement -

Abari bamuteze amatwi barimo Abanyarwanda n’inshuti zabo zaturutse mu bihugu bya Denmark, Norway,  Finland, u Bufaransa, u Bubiligi n’ Amerika.

Abanyarwanda baba muri biriya bihugu bafunguye Radio ikorera kuri murandasi bise  “Radio Scandinavia”  bacishaho ibiganiro bivuga ku ntambwe u Rwanda Rumaze gutera mu kwivana mu bibazo rwasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi .

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abitabiriye kiriya kiganiro ko Abanyarwanda b’ubu bafite byinshi bibahuza kandi bakwiye kwishimira.

Harimo umuganda, Kigali Car Free day, n’ibindi.

Ku rwego rw’abayobozi bakuru b’igihugu n’abigeze kuba bo, hari Umuryango ubahuza witwa Unity Club.

Washinzwe mu rwego rwo  gukomeza gukorana hagati yabo, bakungurana  ibitekerezo mu nyungu z’igihugu n’abagituye.

Uretse Unity Club, hari n’Umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Madamu Jeannette Kagame kugira ngo ufashe abakobwa bakiri bato kwiga no kwihangira imirimo.

Jeannette Kagame yabwiye abari bamuteze amatwi ko mu rwego rwo guhozanya no gushyigikirana, abana biga muri Kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishyize hamwe bashinga Umuryango AERG ndetse na bakuru babo bashinze  GAERG.

Ni imiryango ituma abarokotse  Jenoside yakorewe Abatutsi bize cyangwa biga muri Kaminuza bakomeza gushyigikirana no gukorera hamwe mu nyungu z’igihugu.

Ati: “ Ibi byerekena ko Abanyarwanda biyemeje gukorera hamwe ntawe usigaye kandi mu nyungu za buri muturage.”

Yashimye uruhare rwa Sweden mu gufasha u Rwanda mu nzira rwatangiye yo kwiyubaka rukaba runayikomeje magingo aya.

Kugeza ubu hari Abanyarwanda 200 boherejwe kwiga muri Sweden nyuma  bagaruka mu Rwanda kurwubaka bafatanyije n’abandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version