Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko igihugu cye cyagize uruhare rufatika mu gutuma havuka agahenge hagati ya Isiraheli na Irani nyuma y’ibiganiro intumwa z’ibi bihugu zagiriraga mu gihugu cye.
Ni agahenge kazamara iminsi icumi, gusa abahanga bavuga ko nayo ishobora kutazagerwaho kuko Isiraheli yiyemeje ko aho ari ho hose izabona abarwanyi ba Hezbollah basanzwe bafashwa na Irani ariko baba muri Libani, izabica.
Icyizere ibihugu byombi byagiranye( Isiraheli na Libani) kitezweho kuzaba intandaro yo gusinya amasezerano yazatuma havuka amahoro arambye hagati ya Yeruzalemu, Umurwa mukuru wa Isiraheli, na Beirut, Umurwa mukuru wa Libani.
Ndetse bivugwa ko mu masaha make ari imbere, hashobora gutangizwa ibiganiro by’amahoro bikagirwamo uruhare na Amerika, igihugu gisanzwe ari incuti magara ya Isiraheli kuva Intambara ya Kabiri y’isi yarangira.
Nyuma yo kwemeranya ku gahenge hagati y’ibihugu byombi, Perezida wa Amerika yavuze ko uwo ari “umunsi w’amateka” kuri Libani, anongeraho ko yizeye ko umutwe wa Hezbollah “uzitwara neza” muri icyo gihe cy’agahenge.
Mu masaha make mbere y’uko ayo masezerano atangira gushyirwa mu bikorwa saa sita z’ijoro ku isaha ibihugu byombi bihuriyeho, ni ukuvuga saa tatu z’ijoro ku isaha mpuzamahanga, Isiraheli yari ikirasana na Hezbollah.
Umunyamakuru wa BBC ukora inkuru z’umutekano yanditse ko aka gahenge kadafashije bityo ko ari ako guhana umwanya w’ikiruhuko cy’igihe gito.
Isiraheli yatangaje ko ingabo zayo zizakomeza kuguma mu gace k’umutekano gafite kilometero 10 mu Majyepfo ya Libani, inaburira abaturage kutagaruka muri ako gace.
Hagati aho, Ubwongereza n’Ubufaransa bateganya kuyobora inama ku bwisanzure bw’ingendo mu nyanja ikora k’umuhora wa Hormuz kuri uyu wa Gatanu, aho ibihugu bigera kuri 40 bitegerejweho kuyitabira.
Hagati hari ibitaragenda neza…
Mu gihe bivugwa ko ari uko bimeze, hari amakuru atangazwa n’ingabo za Libani avuga ko Isiraheli yarenze ku masezerano y’agahenge yatangiye gushyirwa mu bikorwa saa sita z’ijoro.
Nk’uko byatangajwe n’izo ngabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Isiraheli yakoze ibikorwa binyuranyije n’agahenge, birimo kurasa rimwe na rimwe ku midugudu itandukanye yo mu Majyepfo ya Libani.
Mu itangazo ryazo, ingabo za Libani zasabye abaturage kudahita basubira mu midugudu n’imijyi yo mu Majyepfo, bagategereza gato kubera impungenge z’umutekano.
Kugeza icyo gihe, igisirikare cya Isiraheli ntacyo cyari cyatangaza kuri ibyo birego.
Incamake y’amateka y’ibibazo hagati ya Isiraheli na Libani
Ibibazo hagati ya Isiraheli na Lebanon bifite amateka maremare cyane.
Mu 1948, Isiraheli imaze gushingwa, ibihugu byinshi by’Abarabu harimo na Libani byahise biyirwanya, bituma havuka intambara ya mbere hagati yabo.
Mu 1982, Isiraheli yateye Libani mu gikorwa cyiswe “Operation Peace for Galilee”, igamije kurwanya abarwanyi b’Abanyapalestine bari barahashinze ibirindiro.
Nyuma yaho ni bwo umutwe wa Hezbollah wavutse, ugamije kurwanya Isiraheli no kwirwanaho mu Majyepfo ya Libani.
Mu 2006, habaye intambara ikomeye hagati ya Isiraheli na Hezbollah yamaze iminsi irenga 30, iteza ibyangiritse bikomeye ku mpande zombi.
Kuva icyo gihe, hakunze kubaho ubushyamirane buhoraho ku mupaka, burimo kurasana, ibitero bya misile, n’ibindi bikorwa bya gisirikare.
Muri rusange, umubano w’ibi bihugu uracyarangwa n’ubwumvikane buke n’intambara zigaruka kenshi, cyane cyane kubera uruhare rwa Hezbollah muri Libani n’uko Isiraheli iyifata nk’umwanzi ukomeye.

