Islamic State Yatangiye Kugaba Ibitero Muri Benin

Umutwe w’Iterabwoba witwa Islamic State watangarije mu kinyamakuru cyawo kitwa Al-Naba ko watangiye kugaba ibitero muri Benin. Ibi bitero bigamije gutesha umutwe ubutegetsi bwa Patrice Talon uyobora iki gihugu ariko nanone ngo Islamic State irashaka guca intege undi mutwe w’iterabwoba ukorana na Al Qaida witwa Group for Support of Islam and Muslims (JNIM).

Kuwa Kane Taliki 15, Nzeri, 2022 nibwo igitero cya mbere cy’uyu mutwe w’iterabwoba cyagabwe ahitwa  Alibori hafi y’umupaka Benin igabaniraho na Burkina Faso na Niger.

Hashize igihe kandi uyu mutwe wigambye igitero cyakozwe  mu buryo bw’igico( ambush) cyahitanye abasirikare benshi ba Benin.

Iki gico cyatezwe ahitwa Alfa Kaoura, icyo gihe hari Taliki 01, Nyakanga, 2022.

- Advertisement -

Icyo gihe abasirikare babiri ba Benin bahasize ubuzima.

Abarwanyi b’uriya mutwe, bifashisha Benin nk’icyambu kibahuza n’ibice bya Sahel harimo n’igice cya Niger.

Umutwe witwa ISGS n’umutwe witwa JNIM  byarihuje bigaba ibitero muri Ivory Coast, Togo na Benin mu mezi ashize bihitana abantu ubu babarirwa mu ijana.

Hashize iminsi abagaba bakuru b’ingabo z’u Rwanda na Benin baganira uko ibihugu byafatanya mu guhashya bariya barwanyi.

Abayobozi bakuru ba Polisi z’u Rwanda na Benin nabo baherutse guhura baganira uko bakomeza gukorana mu kurwanya iterabwoba n’’ibyaha byambukiranya imipaka.

Ingabo z’u Rwanda zisanzwe ziri muri Mozambique aho zagiye guhangana n’abarwanyi bari barigaruriye Intara ya Cabo Delgado kandi intambwe bimaze kugeraho irashimishije.

Perezida Paul Kagame yigeze kujyayo kuzishimira umurimo mwiza zikora mu gufasha abaturage ba kiriya gihugu gutekana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version