Nyamvumba Robert Yafunguwe

Robert Nyamvumba yafunguwe nyuma yo kurangiza igihano yakatiwe n’Urukiko Rukuru cyo gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu n’ihazabu ya Miliyoni Frw 50. Yafungiwe muri gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere.

Nyamvumba Robert yahoze ari Umuyobozi muri Minisiteri y’ibikorwaremezo.

Ni umuvandimwe wa Gen Patrick Nyamvumba wigeze kuba Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, ubu akaba yarasimbuwe na Gen Jean Bosco Kazura.

Muri Nzeri, 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cya ruswa icyo gihe rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya Miliyari Frw 21,6.

- Advertisement -

Yajuririye iki gihano mu Rukiko rukuru rumugabanziriza ibihano, rumukatira amezi 30 n’ihazabu ya Miliyoni Frw 50.

Hari nyuma y’uko yemeye kiriya cyaha.

Nyamvumba Robert yatawe muri yombi muri Werurwe 2020.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB,  rwatangaje ko yari akurikiranyweho icyaha cya ruswa ikomoka ku munyamahanga wagombaga kumuha Miliyari Frw 7 ku isoko yari yatsindiye rya Miliyari Frw 72.

Incamake y’uko iki kibazo cyari  giteye…

Icyaha yari  akurikiranywe cyamenyekanye  biturutse ku kirego cyatanzwe na Javier Elizalde wo muri Espagne. Uwo mugabo yapiganiye isoko muri EDCL binyuze muri sosiyete yitwa Salvi Istanbul Electric Ware & Patronics.

Yari ifatanyije n’indi sosiyete yitwa Loyal Trust Company.

Iri soko ryaje kugabanyirizwa uburebure bw’ibilometero byagombaga gushyirwaho amatara bituma n’igiciro kigabanuka kigera kuri Miliyari Frw 48,4.

Kubera ko uwo munya Espagne ari we wari watsindiye isoko, yaje gusabwa kujya mu mishyikirano yo gusinya amasezerano.

Ageze yo yasabye ko igice kimwe yazishyurwa mu ma-euro(€), ikindi gice akishyurwa mu manyarwanda( Frw).

Ibi byaje gutinza ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano kubera bitari bikurikije amategeko.

Bivugwa ko Taliki ya 23, Mutarama 2020, Robert Nyamvumba yahamagaye wa rwiyemezamirimo ari we Elizalde  amusaba kuza mu Rwanda bakavugana kuri dosiye y’isoko yatsindiye.

Bidatinze, ni ukuvuga Taliki  ya 26 Mutarama 2020, yari ageze i Kigali.

Bahuriye muri imwe muri Hotel ziri ku Kimihurura, aho uwo rwiyemezamirimo yari acumbitse, amubwira ko ashakaga ko baganira kuri dosiye ye yari muri Minecofin.

Icyo gihe iyi Minisiteri niyo yigaga uburyo bwo kuzamwishyura, Nyamvumba Robert asaba uriya rwiyemezamirimo ko  yazamuha ‘komisiyo’ ya 10%.

Idosiye imaze kugezwa mu rukiko Nyamvumba agatangira kuyireguraho, yahakanaga ibyaha byose akavuga ko ubugenzacyaha ari bwo wamuhatiye kwemera ibyaha.

Icyakora ntibyabujije ko urukiko rumuhamya ibyaha, ndetse rumukatira gufungwa imyaka itandatu n’ihazabu ya Miliyari Frw 21,6 ni ukuvuga amafaranga angana n’inshuro eshatu z’ayo yakaga nka ruswa(yakaga Miliyari Frw 7).

Yaje kujuririra iki gihano.

Mu kujurira kwe, yemeye ibyaha, abwira abacamanza ko bamugirira ibambe kuko ihazabu yaciwe atashoboraga kuyibona.

Robert Nyamvumba yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu n’inzego zirimo ubugenzacyaha hamwe n’Abanyarwanda bose.

Mu rukiko yahavugiye ko hari ibyo yishinja ndetse arwemerera ko yari ‘umuhuza’ hagati ya rwiyemezamirimo witwa Niyomugabo Damascène wari waramwemereye ko namufasha agakorana na Javier Elizalde azamuha 10% nk’ishimwe [iryo shimwe ryari rifite agaciro ka miliyari 7 Frw].

Abajijwe impamvu zatumye atinda kwemera icyaha no kugisabira imbabazi, Robert Nyamvumba yavuze ko yabitewe n’uko ‘atizeraga’ abunganizi be.

Nyuma nibwo urukiko rwaje kumukatira imyaka ibiri n’amezi atandatu n’ihazabu ya Miliyoni Frw 50.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version