Abayobozi Bakuru Mu Ishyaka Rya Perezida Edgar Lungu Bishwe

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi muri Zambia ryitwa The Patriotic Front rivuga ko abayobozi babiri baryo bakuru barimo Jackson Kungo na Emmanuel Chihili bishwe. Bishwe kuri uyu wa Kane tariki 12, Kanama, 2021 mu gihe abaturage bari mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Byatumye Perezida wa Zambia akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo , Edgar Lungu azitegeka kujya mu Ntara y’Amajyepfo, iy’Amajyaruguru n’iy’i Burengerazuba ngo zikumire ko iyicwa rya bariya bayobozi ryaba intandaro y’imidugararo ishobora gukwira ahandi mu gihugu.

Lungu ahanganye na Hichilema

Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Zambia rivuga ko ibiherutse kubera muri ziriya Ntara, byatumye abaturage bakuka umutima kandi ngo bigomba kuzagira ingaruka ku matora ari kuba ndetse n’ibizayavamo.

Lungu yavuze ko abo mu ishyaka ritavuga rumwe n’irye ryitwa United Party for National Development ari bo bagize uruhare mu rupfu rwa bariya bayobozi bo mu ishyaka rye, The Patriotic Front.

- Advertisement -

Yemeza ko umuyobozi wabo witwa Hakainde Hichilema ari we wabibashishikarije.

Bwana Hakainde Hichilema niwe uhanganye na Edgar Lungu mu kwiyamamariza kuyobora Zambia.

Hakainde Hichilema

Abakurikiranira hafi ibiri kubera muri Zambia bavuga ko Lungu ashobora kwitwaza buriya bwicanyi kugira ngo avuge ko amatora atagenze neza cyane cyane mu bice bya Zambia bituwe n’abo mu ishyaka ritavuga rumwe n’irye.

Ibi byemezwa na Prof  Nicole Beardsworth wigisha Politiki muri Kaminuza ya Witwatersrand muri Afurika y’Epfo umaze iminsi muri Zambia akurikirana ibya ariya matora n’uko imyiteguro yayo yagenze.

Muri iki gihe kandi hari amasaha agera WhatsApp, Twitter na Facebook bigakurwaho mu bice bimwe bya Zambia.

Bamwe mu batuye Zambia bashinja ubutegetsi bwa Edgar Lungu kutavana abaturage mu bukene ahubwo akarushaho gushyira igihugu mu myenda y’amahanga cyane cyane u Bushinwa.

Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo kitwa Daily Maverick cyanditse ko abatuye Zambia bavuga ko igihe kigeze ngo habe impinduka kandi bakemeza ko batishimiye imyitwarire ya ba bamwe mu bayobozi b’ishyaka Patriotic Front babahohotera.

Abaturage ba Zambia bari mu matora

Amajwi yabaruwe kugeza saa 6h00 z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 12, Kanama, 2021 yerekana ko Hichilema ari we uri imbere mu majwi y’abatoye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version