Islamic State Yugarije Afurika

Nyuma yo gushinga ibirindiro muri Nigeria, mu bihugu bya Sahel( Mali, Burkina Faso…) na Mozambique, hari amakuru yakusanyijwe n’abashinzwe umutekano n’abashakashatsi yemeza ko  Islamic State ishaka gushinga ibindi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Gushinga ibirindiro mu bihugu by’Afurika  ni umugambi abayobozi uriya mutwe w’iterabwoba bafite ugamije guziba icyuho cy’uko watsinzwe mu bice byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati n’ahandi muri Aziya.

Ikindi gihangayikishije abiga imikorere y’imitwe y’iterabwoba ni uko ishami rya Islamic State rikorera muri Nigeria ryitwa Islamic State West Africa Province (Iswap) muri  iki gihe ryarushije imbaraga Umutwe wa Boko Haram ndetse uyu ukaba uherutse gupfusha umugaba wawo.

Abarwanyi ba Islamic State bizeza abatuye uduce bafashe ko bazabarindira umutekano kandi bakabaha serivisi Leta ‘itabahaye.’

- Advertisement -

Iyi mvugo irahangayikishije kubera ko abatuye ibice birimo abayobozi bamunzwe na ruswa bazahitamo kuyoborwa na Islamic State aho kuyoborwa na Leta zibarenganya.

Bashobora kuzahita bumva ko abayobozi ba Islamic State ari abacunguzi, aho kuba abategekesha igitugu.

Umuhanga witwa Vincent Foucher ukora mu kigo International Crisis Group avuga ko ISIS niramuka ishinze imizi muri Afurika bizayorohera gukwira henshi kubera ko imibereho y’abayituye idakeneye ibya mirenge ngo ihinduke, ko kubaha bike bitabahenze kandi bagasora make byakururira abaturage kuyiyoboka ari benshi.

Foucher avuga ko kuba Islamic State ifite ubuso bunini iyobora mu bihugu bimwe by’Afurika ari akarusho kuri yo kuko biyifasha kubona aho yisuganyiriza.

Iherutse kugwa gitumo Abubakar Shekau aho yari ari n’abasirikare be mu ishyamba ry’inzitane riri ahitwa Sambisa mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria, abonye asumbirijwe yiturikirizaho igisasu.

Icyakurikiyeho ni uko bamwe mu barwanyi be bashimuswe  na Islamic State ishami ryayo rikorera muri Nigeria, ibanyaga umutungo urimo amafaranga n’intwaro.

Guhindura imyumvire y’abahoze muri Boko Haram…

Muri iki gihe abashinzwe icengezamatwara( propaganda) muri Islamic State bari gusobanurira abo bafashe ubwo bagabaga igitero kwa Shekau ko ikintu cyiza bakora ari ukwemera kubayoboka, bakivanamo imyumvire bahoranye bakiyoborwa na Shekau.

Imwe muri iyi myumvire ni ukumva ko Abisilamu ari abanzi, ko bakwiye kwicwa, ahubwo igahinduka bakumva ko Abisilamu aho kuba abanzi ari abaturage bashobora kugira akamaro.

Umuyobozi wa Islamic State muri Nigeria witwa Abu Musab al-Barnawi  yasabye abarwanyi be n’abaturage batuye mu gace yigaruriye kudahirahira ngo batunge urupapuro rw’inzira.

Mu byumweru bike bishize abarwanyi ba Islamic State muri Nigeria bashyiriyeho abarozi urwuri, barekura imfungwa zari zifungiye muri gereza zo mu gace bigaruriye.

Ikindi ni uko bashyizeho ‘umusoro ugomba gutangwa n’abifite gusa’.

Itsinda ryahaye Al-Barnawi ububasha bwo kuyobora ririya shami ryo muri Nigeria ryaturutse mu Burasirazuba bwo Hagati, rigera muri Nigeria mu ntangiriro z’umwaka wa 2021.

Abayobora ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi(  u Burayi n’Amerika) bafite ubwoba bw’uko Nigeria iramutse ibaye indiri y’iterabwoba muri Afurika byaba ari ikibazo gikomeye kuko ubwayo ari igihugu kinini, gituwe n’abaturage benshi kandi gikunze kubamwo ibibazo bya Politiki ishingiye ku moko(Yoruba na Hawusa) n’amadini( Islam na Gikirisitu).

Ikibazo abahanga bibaza ni uburyo buzakoreshwa ngo ISIS ivanwe mu gihugu kinini nka Nigeria umunsi izaba yahashinze ibirindiro.

Imiyoborere idahwitse yaranze abatuye Nigeria n’ibindi bihugu byo muri Sahel niyo yahaye urwaho abarwanyi ba ISIS, babona uko bacengeza imyumvire ishingiye ku bitekerezo by’ubuhezanguni.

ISIS yaragutse igera muri Libya, none irakomanga ku marembo ya Benin na Ghana.

Iri kandi no muri Mali, Mauritania no mu gice cya Burkina Faso.

Umushakashatsi ukorera ikigo kitwa Policy Center for The New South gikorera muri Maroc witwa Rida Lyammouri avuga ko muri iki gihe ISIS ihagaze neza muri Afurika kurusha ikindi gihe.

Ati: “ Buhoro buhoro ISIS yashoboye gucengera igera mu baturage bari bakeneye uwabahoza amarira batewe n’uko Guverinoma zabo zabatereranye.”

Ku rundi ruhande ariko, abaturage binangiye bakanga gukorana nabo bahahuriye n’akaga, bamwe baricwa.

Ibi byabaye muri Niger aho imitwe yashinzwe na Leta ngo irwanye ISIS yahuye n’akaga yibasirwa n’abarwanyi ba ISIS kugeza ubwo icitse intege.

Hari abaturage ba Niger 150 baherutse kwicwa n’abarwanyi ba ISIS, nyuma  abarwanyi b’uyu mutwe bahakana ko abishwe ari abasivili, ahubwo ngo bari  abarwanyi badafite aho bahuriye n’abasivili.

Abarwanyi ba ISIS baherutse guca akaboko n’akaguru umuturage wo muri Mali nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’uko yibwe abantu muri bus.

Ibi kandi byabaye muri Burkina Faso.

ISIS ishaka ko abatuye mu bice igenzura bagira umurongo ugororotse bagenderaho, nta kuduruvayo.

Ibibazo bya Politiki bimaze iminsi bivugwa muri Mali byatumye na Guverinoma zihindagurika, nibyo byahaye uburyo abarwanyi ba ISIS bagura amarembo.

Inzego z’ubutasi bw’u Bufaransa zabiteye imboni, bituma buhitamo kuvana ingabo zabwo muri kiriya gihugu.

Ni ingabo 4000 zari muri Mali mu gikorwa bise Operation Barkhane yari igamije guhashya abarwanyi bakorera mu Butayu binini bwa Mali.

Mali kimwe mu bihugu by’Afurika binini kurusha ibindi kandi bidatekanye

Mali ifite ubuso bukubye inshuro nyinshi ubw’u Bufaransa, ibi bikaba byaratumye bukoresha amafaranga menshi mu guhiga bariya barwanyi  kandi ku butaka batazi neza.

Ubwo ingabo z’u Bufaransa zabwirwaga ko zigomba kuzinga utwangushye zigataha, byabaye amakuru meza ko barwanyi bari barazengerejwe n’ibitero by’indege z’u Bufaransa zo mu bwoko bwa Tigre na Puma.

Mu bice bimwe bya Mali abayobora abaturage bahisemo kugirana amasezerano n’abarwanyi ba ISIS kugira ngo baturane batekanye.

Urugero ni urw’abatuye agace ka Niono kari mu bilometero 340 uvuye mu murwa mukuru, Bamako.

ISIS muri Afurika yo Hagati…

Ishami rya Islamic State ryo muri Afurika yo Hagati rikorera muri Mozambique ariko riri kototera Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Umwihariko waryo ni uko rikoresha imbaraga mu kumvisha abaturage ko bagomba kuriyoboka.

Mu mpera z’Icyumweru gishize abantu 50 biciwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bishwe n’abarwanyi ba Allied Democratic Forces( ADF), aba barwanyi bakaba bavugwaho kuba ishami rya ISIS muri kiriya gihugu.

Muri Mozambique ho abarwanyi ba ISIS bagenzura igice kinini cy’intara ya Cabo Delgado.

Hari umushakashatsi witwa Joao Feijó wabwiye The Guardian ko hari abantu bo mu bice byinshi by’isi boherereza  amafaranga abarwanyi ba ISIS bakorera muri Mozambique. 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version