Raporo Icukumbuye Ku Buzima Bwa Félicien Kabuga Yabonetse

Kabuga

Urwego mpuzamahanga rurimo kuburanisha Kabuga Félicien ku byaha bya Jenoside rwamaze gushyikirizwa raporo icukumbuye ku buzima bwe, ari nayo igomba gushingirwaho hafatwa icyemezo niba akomeza kuburanishwa, akaba yanoherezwa gufungirwa i Arusha muri Tanzania.

Uyu mukambwe w’imyaka 88 yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020.

Aregwa ibyaha bitandatu birimo icyaha cya Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside, icyaha cy’ubugambanyi mu gukora Jenoside n’ibyaha bitatu byibasiye inyokomuntu.

Ubwo yafatwaga yoherejwe muri gereza z’Umuryango w’Abibumbye mu Buholandi, mu gihe hagisesengurwa ibijyanye n’ubuzima bwe ngo harebwe niba bishoboka ko yakorezwa i Arusha muri Tanzania, akaba ariho aburanira. Ni byo impapuro zisaba ko atabwa muri yombi zateganyije.

- Advertisement -

Umucamanza urimo gukurikirana imirimo mbanzirizarubanza Iain Bonomy, kuri uyu wa Kane yatangaje ko urukiko rumaze igihe rwakira raporo ebyiri mu kwezi zigaragaza imiterere y’ubuzima bwa Kabuga, guhera ku wa 9 Ukuboza 2020.

Ku wa 15 Mata 2021 rwategetse ubwanditsi gushyiraho impuguke mu buzima bw’izabukuru (gerontologist) itarigeze igira aho ihurira n’urubanza rwa Kabuga, ngo isuzume ubuzima bwe ibitangire raporo isesenguye, yiswe “Medical Expert Report”.

Umucamanza Bonomy kuri uyu wa Kane yatangaje ko wa 18 Kamena 2021 Ubwanditsi bw’Urwego bwatanze ya raporo y’umuganga w’impuguke. Ntabwo ariko ibikubiyemo byashyizwe ahabona.

Mu cyemezo cye, yavuze ko ari ngombwa ko Ababuranyi n’Ubwanditsi bagomba bagira umwanya wo gushyikiriza urukiko imyanzuro yabo ku bigaragazwa na Raporo y’Umuganga w’Inzobere ku buzima bwa Kabuga, ubushobozi bwo kuburanishwa no koherezwa ku ishami rya Arusha.

Ati “Nsabye Ababuranyi n’Ubwanditsi gutanga imyanzuro yabo, niba ihari, ku ngingo zavuzweho, mu gihe kitarenze iminsi 10 iki cyemezo gifashwe. Nsabye kandi Ababuranyi n’Ubwanditsi kuba bayitanzeho ibisubizo, niba bihari, mu minsi irindwi kuva iyo myanzuro itanzwe.”

Imiterere y’ubuzima bwa Kabuga yakomeje gutera ibibazo byinshi mu rubanza, kugeza ubwo ku wa 6 Gicurasi 2021 abunganizi be bandikiye Urwego barusaba ko kumuburanisha byaba bisubitswe kubera ubuzima bwe butameze neza, cyangwa akarekurwa by’agateganyo ku mpamvu za kimuntu.

Bavugaga ko arekuwe yaba ashyizwe ahantu hakwemezwa n’ubwanditsi bw’urukiko i La Haye.

Me Emmanuel Altit umwunganira yasabye ko afungurwa by’agateganyo kubera ko nta kibazo yateza ku maperereza y’Ubushinjacyaha cyangwa ku batangabuhamya, ndetse ngo hashingiwe ku buryo ameze, nta mpungenge z’uko yacika.

Gusa Guverinoma y’u Buholandi yavuze ko nta nshingano ifite zo gufasha Kabuga kuba ku butaka bwayo igihe yarekurwa by’agateganyo, ndetse ngo na we ntiyagaragaje impamvu akwiye kuhaba.

Ubwo busabe bwatewe utwatsi ku wa 1 Kamena n’abacamanza.

Banzuye ko nubwo Kabuga afite iriya myaka ndetse n’uburyo ameze, yihishe ubutabera imyaka isaga makumyabiri nyuma yo kwemezwa kw’impapuro zisaba ko afatwa, ku wa 26 Ugushyingo 1997.

Bati “Bityo Urwego ntirwanyuzwe n’ibivugwa na Kabuga ko igihe akenewe yazajya yitaba ndetse akarwishyikiriza bibaye ngombwa.”

Kugeza ubu kuburanisha Kabuga biracyari mu mirimo mbanzirizarubanza.

Kabuga Félicien Yangiwe Gufungurwa By’Agateganyo

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version