Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Isomwa Ry’Urubanza Rwa Bamporiki Ryasubitswe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Isomwa Ry’Urubanza Rwa Bamporiki Ryasubitswe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 January 2023 1:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Taarifa yamenye ko isomwa ry’urubanza rwa Edouard Bamporiki ryasubitswe kubera ko ubwanditsi bw’urukiko rukuru rwajuririwe butararangiza kwandika umwanzuro warwo.

Byari biteganyijwe ko ari busomerwe kuri uyu wa Mbere Taliki 16, Mutarama, 2023 saa munani.

Urubanza ruzasomwa taliki 23, Mutarama, 2023.

Taliki 19, Ukuboza, 2022 nibwo Bamporiki aheruka mu rukiko rukuru kugira ngo aburane mu bujurire yatanze ku byaha yahamijwe.

Ibyo byaha birimo  kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha umuntu ahabwa n’itegeko.

Muri Nzeri, 2022  urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye uyu mugabo gufungwa imyaka ine, agatanga n’ihazabu ya Miliyoni Frw 60.

Icyo gihe mu isesengura ryarwo, ku cyaha cya mbere Bamporiki  yaregwaga urukiko ryasanze kuba kwakira indonke ari icyaha gikorerwa mu ibanga rikomeye, hakaba hari n’ababyita amayeri yandi nko kuyita umuti w’ikaramu, bivuze ko kuba Edouard Bamporiki yarakiriye Miliyoni Frw 5 yitwa inzoga ‘nabyo ari indonke.’

Inteko iburanisha yanavuze  ko urukiko rusanga Bamporiki ahamwa n’ibyaha bibiri ariko mu kumuhana hakitabwa ku mpamvu nyoroshyacyaha kuko uregwa yemera ibyaha.

Mu bushishozi bwarwo, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaje kwanzura  ko ahanishwa igifungo cy’imyaka ine n’ubwo ubushinjacyaha bwari bwaramusabiye gufungwa imyaka 20 n’amande ya Miliyoni Frw 200 mu iburanisha ryabanje.

Rwanzuye ko afungwa imyaka ine(4) agatanga na amande ya Miliyoni Frw 60.

Icyo gihe saa munani z’amanywa zirenzeho iminota mike nibwo Inteko yaburanishije urubanza rwa Edouard Bamporiki yatangiye gusoma imyanzuro yagezeho.

Icyakora ntiyari ahari ndetse n’ubushinjacyaha ntibwitabiriye isomwa.

TAGGED:BamporikifeaturedUmwanzuroUrubanzaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Guverinoma Igiye Gushyira Miliyari Frw 27 Mu Kunoza Imisorere
Next Article Ingabo Z’Ibihugu Bya EAC Zigiye Kwitoreza Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

You Might Also Like

IkoranabuhangaImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?