Israel: Abagendera Ku Mahame Akaze Ya Kidini Banze Kujya Mu Gisirikare 

Uretse intambara muri Gaza Netanyahu ari kurwana, ku rundi ruhande agiye no guhangana n’Abayahudi bagendera ku mahame akaze badashaka kujya mu gisirikare nk’uko biherutse kuba itegeko.

Iri tegeko ryemejwe n’urukiko rw’ikirenga rivuga ko nabo bakwiye kujya mu gisirikare bakava mu byo bamenyereye byo guhora mu mashuri yigisha iby’idini bita Yeshiva mu Giheburayo.

Bamaze kumva ko ryatowe, abo Bayahudi bahise bajya mu mihanda y’i Mea Shearim barayuzura.

Ni imyigaragambyo yo kwamagana iby’iryo tegeko.

- Advertisement -

Iri tegeko rivuga ko abagabo bo mu muryango witwa Haredi nabo bakwiye kujya mu gisirikare.

Bo bavuga ko ibyo bitabareba, ko icyabo ari ukwiga igitabo cya Torah gikubiyemo amategeko ya Mose ndetse na Talmud, iki kikaba igitabo gikubiyemo amategeko agenga imibereho y’Abayahudi ikintu ku kindi.

Bemeza ko mu myaka 2000 ishize Israel ibayeho Abayahudi babeshejweho no gusenga kandi ibyo ngo nibyo Imana iheraho ibaha umugisha.

Umwe muri abo Bayahudi wita Joseph avuga ko kwiga Torah ariwo mugisha wa Israel.

Batangira kwiga Torah bakiri bato

Umujinya wabo utuma bavuga ko Israel itabashaka kandi ngo kubashyira mu gisirikare nta musaruro bizatanga.

Abayahudi bo muri uyu muryango bamaze kuba benshi kuko imibare ya BBC ivuga ko bagera kuri 12.9%.

Aba bantu bafitiye akamaro abayobozi ba Israel kuko ari abajyanama beza bazi kugira inama abanyapolitiki.

Kubera ko bazi amateka ya Israel ya kera bazi uko bagira inama abanyapolitiki ba Israel y’ubu.

Ikindi ni uko ari abakire ariko basonewe imisoro, ibi rero bikarakaza abandi baturage.

Iby’uko uru rukiko rukuru rwa Israel rwanzuye ko abo baturage bagomba kohereza abana babo mu gisirikare bije mu gihe kihariye kuko iki gihugu kiri mu ntambara na Hamas kandi ishobora kuzamara igihe.

Ni intambara yagutse igera no kuri Hezbollah, uyu ukaba umutwe wa gisirikare ukorera muri Lebanon.

Umwe mu bagore bo muri Israel witwa Shamgar avuga ko abanyapolitiki bo mu gihugu cye bananiwe kurangiza intambara mu buryo bwihuse none ibintu byabakomeranye.

Kugeza ubu mu ngabo za Israel habamo brigade imwe yahariwe Abayahudi bagendera ku mahame akaze ya kidini bonyine.

Brigade ni itsinda rinini ry’abasirikare, amatsinda menshi nk’aya aba agize icyo bita Division.

Abayahudi bagize iri tsinda ry’abasirikare bahabwa uburyo bwihariye bwo gusenga no gukora imihango ya kidini igendana n’imyizerere yabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version