Stade Amahoro Izazamura Impano- Kagame

 Perezida Paul Kagame yatangaje ko Stade Amahoro ivuguruye izafasha mu kuzamura impano z’abakiri bato.

Avuga ko intego ari ukuba mu beza muri Afurika.

Yabitangaje ubwo yatahaga iyi Stade ivuguruye kuri uyu wa Mbere, taliki ya 1 Nyakanga 2024.

- Advertisement -

Ni igikorwa cyari cyitabiriwe na benshi mu bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu ndetse n’abashyitsi baturutse muri CAF na FIFA, barimo Dr Patrice Motsepe uyobora Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

Perezida Kagame yashimiye Motsepe na Gianni Infatino uyobora FIFA kuko bagize uruhare mu gutuma iyi Stade ivugurrwa.

Ati: “Bakoze byinshi mu gushyigikira u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika kugira ngo hazamuke urwego rwa ruhago Nyafurika ku bibuga nk’ibi, abana ba Afurika babone aho bazamukira n’aho batoreza impano zikomeye dufite ku mugabane wacu”.

Dr Patrice Motsepe na we yishimiye igikorwaremezo nk’iki avuga ko Abanyarwanda bakwiye guterwa ishema na cyo kandi bagashimira Umukuru w’Igihugu wakibubakiye.

Yasoje avuga ko u Rwanda nirukomereza muri uyu mujyo ruzagira imwe mu makipe akomeye ku Mugabane wa Afurika kuko impano zo zihari.

Ibihumbi hafi 45 by’abari muri Stade bishimiye itahwa rya yo ndetse banabigaragariza mu kwerekana ko bashyigikiye Perezida Paul Kagame bagira bati “Ni wowe, ni wowe”.

Kuva mu 2022, ni bwo imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro yatangiye.

Iyi Stade yongerewe ubushobozi ndetse ijyanishwa n’igihe, ibyatumye yemerwa na CAF nk’ikibuga gifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanya y’amarushanwa atandukanye arimo n’aya FIFA. Mu mavugurura yakozwe harimo kongera imyanya yavuye ku 25.000 ikagera ku bantu 45,000 bicaye neza.

Ifite ikibuga cy’umupira w’amaguru cya 105 x 68m, gifite ubwatsi bwemewe na FIFA.

Stade Amahoro kandi ikikijwe na Gymnasium ParaOlympique (ikoreshwa n’abafite ubumuga), ndetse n’inzu ikinirwamo imikino y’intoki, (Petit Stade) yujuje ibisabwa na FIBA na FIVB.

Abagana iyi Stade ntibajya bicwa n’inzara cyangwa inyota kuko ifite amaduka, resitora, utubari n’ahandi hantu hacururizwa, ndetse n’ahantu habera ibirori.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version