Gaza: Abana Bari Bagiye Gufata Imiti Bahitanywe N’Igisasu

Imwe mu nkambi z'abahoze batuye Gaza ubu bakaba barabaye impunzi.

Abayobozi bo mu bitaro bya Al-Aqsa muri Gaza bavuga ko ubwo abana na ba Nyina bari bagiye gufata imiti baguweho n’igisasu gihitana abantu 15 barimo abana umunani n’abagore babiri. Israel ivuga ko yarashe aho hantu kuko hari umuyobozi wa Hamas wari wahatembereye, ikihanganisha imiryango y’ababiguyemo.

Ubuyobozi bwa biriya bitaro buvuga ko hari abaturage bari bagiye gufata imiti irimo ibyubaka umubiri bya Ongera bigenewe abana n’abagore kugira ngo banoze imirire yabo.

BBC yanditse ko hari amakuru yahawe na bamwe mu bayobozi ba biriya bitaro avuga ko igisasu cyarashwe n’ingabo za Israel cyahitanye abo bantu abandi benshi barakomereka.

Ubuyobozi bw’ingabo za Israel buvuga ko bwarashe muri kiriya gice nyuma yo kubona ko hari umuyobozi wa Hamas wari waje kwivanga n’abaturage, bukavuga ko ‘bubabajwe’ n’ibyabaye.

Ibi bibaye mu gihe i Doha muri Qatar hari kubera ibiganiro hagati y’abahagarariye Hamas na Israel kugira ngo harebwe uko ingwate z’abaturage ba Israel bajyanywe bunyago na Hamas barekurwa.

Umuhati wo kugera kuri ayo masezerano ariko usa n’ukiri kure nk’ukwezi kuko aho intambara iri kubera ibintu bikomeje kuba bibi.

Ku bitaro aho iryo shyano ryagwiriye, abo mu miryango y’abahitanywe na kiriya gisasu bari bahuruye ngo barebe ko hari ababo bagihumeka, babikora ari nako babarira.

Israel ishinjwa ko mu ntambara irwana na Hamas yiciramo n’abasivili.

Mu minsi mike ishize, nabwo iki gisirikare cyarashe bombe iremereye cyane ahantu abantu bari bicaye banywa ikawa gihitana abari bahaje.

Nabwo Israel yavuze ko hari umwe mu bantu bo muri Hamas wari waje kuhafatira ikawa.

Abahaguye icyo gihe barimo abanyeshuri muri Kaminuza, abanyamakuru n’abandi bari bahasohokeye.

Itangazo ingabo za Israel zasohoye kuri uyu wa Kane rivuga ko igisasu zarashe kuri biriya bitaro cyari kigambiriye guhitana umwe mu barwanyi bakomeye ba Hamas bagize umutwe witwa Nukhba wagize uruhare runini mu gitero cyagabwe muri Israel tariki 07, Ukwakira, 2023.

Intambara yahise itangira nyuma y’iki gitero yatumye abantu benshi biganjemo abasivili bo muri Gaza bahagwa, ubu hakaba habarurwa abantu 57,680  bapfuye bazize iyo ntambara.

Uyu mubare utangazwa na Minisiteri y’ubuzima ikorera muri Gaza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto