Israel Igiye Guhugura Abanyeshuri B’u Rwanda Ku Mivugire Ikwiye Umuyobozi

Ambasade ya Israel mu Rwanda yaraye itangije ubukangurambaga yise Birashoboka, bugamije gufasha urubyiruko  kugira ubumenyi bufatika mu kuyobora bagenzi babo .

Itangazo ryavuye muri iyi Ambasade rivuga ko aba mbere bazahabwa ubu bumenyi ari abanyeshuri mu mashuri yisumbuye bafite hagati y’imyaka  16 n’imyaka 22  y’amavuko.

Bimwe mu bikubiye mubyo  bazigishwa ni ukumenya kuvugira mu ruhame, kwimenya no gushyira mu gaciro, guterekeza byimbitse, gutoranya ibivugwa n’ibitavuga, kumenya gukorana n’abandi no kwifata.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam avuga ko gutsinda mu ishuri byonyine bidahagije, ko no kumenya ubundi buryo bwo kwifata mu bandi nabyo ari ingenzi ku munyeshuri wifuza kuzaba imena mu bantu.

- Advertisement -

Ati: “ Burya abantu benshi bafite ubumenyi n’ibitekerezo bihanitse mu mutwe ariko ntibafite uburyo bwiza bwo kumenya kubibwira abandi kandi kutagira ubu bumenyi ni igihombo kuri bo no  ku bandi babakikije.”

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam

Avuga ko uburyo bise Birashoboka Mentorship Hub  buzafasha urubyiruko rwinshi kumenya uko rwamenyesha abandi ibyi rufite mu mutwe bityo rukabungura ariko narwo bikarugirira akamaro.

Umwe mu bari mu gikorwa cyo gutangiza buriya bukangurambaga usanzwe uyobora ikigo Rwanda We Want witwa Tristan Murenzi yavuze ko afite icyizere cy’uko buriya bukangurambaga buzagira icyo busigera abazabuhabwa.

Ati: “ Nizeye ko ubukangurambaga bwa Birashoboka Mentorship Program  buzafasha urubyiruko rw’u Rwanda kugira ubundi bumenyi bwisumbuye k’ubwo rwari rufite kandi buzatuma abazabuhabwa barushaho kugira ubuzima bwiza .”

Umunyeshuri wo mu Rwunge rw’amashuri rwa Rugango witwa Dylan Nizeyimana yemera ko buriya bumenyi buzamufasha kumenya kuvugira mu ruhame, iby’isoni bikamuvamo.

Ati “ Kuganira n’abandi bikunze kungora. Icyakora nizeye ko gukorana n’abandi no guhugurwa n’abarimu tuzahabwa na Ambasade  ya Israel azamfasha kwivanamo amasoni.”

Ibi kandi abihuriraho na Jolly Nyirahategekimana w’imyaka 17 y’amavuko nawe wiga kuri ririya shuri.

Buriuua bukangurambaga buzakorwa k’ubufatanye bwa Ambasade ya Israel, ikigo Resonate Workshops, Bridge2Rwanda, Igire Rwanda Organization na  iDebate Rwanda.

Abanyeshuri batangiye kwiga imvugo ikwiye gukoreshwa mu ruhame
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version