Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Igiye Guhugurira Mu Rwanda Abahanga Mu Ikoranabuhanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ikoranabuhanga

Israel Igiye Guhugurira Mu Rwanda Abahanga Mu Ikoranabuhanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 July 2023 12:51 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guhera taliki 01 kugeza taliki 02, Kanama, 2023, abahanga mu ikoranabuhanga bazateranira mu Rwanda bungurane ibitekerezo by’uko ikoranabuhanga ryakomeza kuba igisubizo ku bibazo bya muntu.

Ni inama yateguwe ku bufatanye bw’ikigo cyo muri Israel cyazobereye mu ikoranabuhanga kitwa Cybertech Global na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.

Izitabirwa kandi n’Ibigo nyarwanda birimo igishinzwe umutekano mu by’ikoranabuhanga, National Cyber Security Authority, ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mahoteli, Rwanda Convention Bureau ndetse na Smart Africa.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda Ingabire Paula Musoni avuga ko iriya nama izaba ingirakamaro ku Rwanda kubera ko Abanyarwanda bazigira ku ntambwe bagenzi babo bateye mu bwirinzi mu by’ikoranabuhanga.

Minisitiri Ingabire Paula Musoni

Ati: “  Guverinoma y’u Rwanda yishimiye kwakira iriya nama kuko izaba uburyo bwiza bwo guhura n’abahanga mu ngeri nyinshi zirebana n’ikoranabuhanga n’ubwirinzi burishingiyeho. Kuba muri iki gihe isi muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko biri gutera imbere mu ikoranabuhanga, inama nk’iyi ni ingirakamaro mu kungurana ubumenyi.”

Umuyobozi w’ikigo cyo muri Israel Cybertech witwa Amir Rapaport avuga ko kuba baje gukorera iriya nama mu Rwanda ari ikintu cyo kwishimira.

Ngo u Rwanda ruzaba ikiraro kizahuza Israel n’Afurika mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Yagize ati: “ Gukorana na Afurika mu by’ikoranabuhanga ni ingenzi. Ni umugabane ufite amahirwe menshi mu ishoramari mu ikoranabuhanga. Twishimiye gukorana na Guverinoma y’u Rwanda muri iyi gahunda izabera i Kigali.”

Amir Rapaport

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr. Ron Adam avuga ko igihugu cye cyishimiye ko iriya nama izabera mu Rwanda.

Yanditse ati: “ Twishimiye ko iyi nama y’ingirakamaro izabera mu Rwanda. N’ubwo hari inzitizi mu guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika, ariko hari amahirwe menshi yatuma ibi tubirenga. Iyi nama izaba uburyo bwiza bwo guhuza abahanga mu ikoranabuhanga bo mu Rwanda, abo mu gace ruherereyemo ndetse n’ahandi ku isi kugira ngo baganire uko ibibazo by’ikoranabuhanga byakemurwa mu buryo burambye.”

Amb Ron Adam

Itangazo Taarifa ikesha Ambasade ya Israel mu Rwanda rivuga ko abahanga bazitabira iriya nama bazaganira uko ikoranabuhanga rikoresha ubwengemuntu( Artificial intelligence) rikora, uko murandasi y’igisekuru cya gatanu( 5G) yagezwa muri Afurika kandi igatezwa imbere, ubwirinzi mu ikoranabuhanga, ubwirinzi mu ngendo z’indege n’ibindi.

Hazamurikirwa n’udushya twahanzwe mu ikoranabuhanga mu nzego zaryo zitandukanye.

Ikigo Cybertech Global( gikora ku rwego rw’isi) kimaze igihe gikorana n’ibindi bihugu bitandukanye ko migabane yose y’isi.

Ibyo bihugu ni Singapore, Panama, Amerika( New York), Tokyo mu Buyapani n’ahandi.

TAGGED:featuredIkoranabuhangaIsraelRwandaUbuhanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda: Bavuye Gushyingura Bicwa N’Impanuka
Next Article Uburusiya Bwongeye Kwanga Ko Ingano Zigera Ahandi Ku Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?