Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israël Ikomeje Gutegura Ibitero Kuri Iran, ‘Igiye Kugura’ Indege Nshya Z’Intambara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Israël Ikomeje Gutegura Ibitero Kuri Iran, ‘Igiye Kugura’ Indege Nshya Z’Intambara

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 January 2022 11:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bisa n’ibitakiri disikuru z’Abanyapolitiki b’i Yeruzalemu gusa, ahubwo byatangiye gutegurirwa uburyo bwo gushyirwa mu bikorwa. Ibyo tuvuga ni ibitero bya gisirikare Israel iri gutegura kuzarasa ku nganda za Iran zikora ibisasu bya kirimbuzi. Igiye kugura kajugujugu za rutura n’indege zishinzwe guha iziri ku rugamba amavuta azifasha mu rugendo.

Ibi bikoresho bya gisirikare, Israel irateganya kubyishyura miliyari 3.1 $.

Israël isanzwe ifite umugambi wo kuzarasa Iran ariko ikaba yari ifite ikibazo cyo kugira indege itwara amavuta kugira ngo izafashe indege zayo gukomeza urugamba bitabaye ngombwa ko igwa ku bibuga by’indege biri kure y’aho urugamba ruhinanye.

Ku wa Kane Tariki 30, Ukuboza, 2021 nibwo ubuyobozi bw’ingabo za Israel bwasinyanye amasezerano y’ubuguzi bwa kajugujugu za rutura zigezweho 12 ndetse n’indege ebyiri z’intambara zishinzwe guha izindi amavuta ku rugamba.

Minisiteri y’ingabo ya Israel ivuga ko mu masezerano y’ubuguzi hagati y’ibihugu byombi harimo n’ingingo z’uko Amerika izaha Israel andi mato y’intambara, uburyo bwo gusama ibisasu bya missile birashwe n’umwanzi hamwe n’ibyuma by’ikoranabuhanga bifasha mu gukoresha intwaro ku rugamba.

Kajugujugu Israel igiye kugura ni izo mu bwoko bwa CH-53K Sikorsky CH-53K King Stallion zizaza kunganira izitwa CH-53 Sea Stallion Israel yari isanganywe.

Hari amakuru avuga ko kajugujugu za mbere zo muri ubu bwoko zizagera muri Israel mu mwaka wa 2026 ariko birashoboka ko zishobora kuhagera mbere cyane y’uyu mwaka.

Boeing KC-46 indege iha izindi amavuta

Indege zishyira izindi amavuta mu kirere Israel igomba kugura zitwa Boeing KC-46.

Ni indege zizafasha izindi Israel isanganywe zo mu bwoko bwa F35 zigezweh mu kurasa kure ariko zigakenera amavuta kenshi.

Kugira ngo indege za Israel zo mu bwoko bwa F 35 zishobore kurasa muri Iran bizisaba gukora urugendo ruri hagati ya kilometero 1000 na kilometero  2000.

Iyo Israel iguze intwaro akenshi iba yitegura intambara za vuba cyangwa za kera. Abasirikare bakuru ba kiriya gihugu bazi neza ko kidashobora kubaho kidafite abanzi.

Umwanzi wa mbere wa Israel ni Iran.

Mu mvugo ya gisirikare ya kiriya gihugu, hari ibice bitatu by’abanzi bacyo.

Igice cya mbere kigizwe n’abandi ba hafi ni ukuvuga abakora ku mipaka yayo n’ibihugu bituranye nayo ni ukuvuga nka Syria, Lebanon, Palestine, nyuma hakaza igice cya kabiri kigizwe n’ibihugu by’abanzi byigiye yo gato nka Iraq na Yemen, hanyuma hakaza igice cya gatatu bite le troisieme cercle ni ukuvuga igihugu kimwe rutoki bita Iran.

Israel yamaramarije kuzarasa Iran…

Minisitiri w’Intebe wa Israel Naftali Bennett aherutse kubwira radio y’ingabo za Israel ko igihugu cye cyamaze gushyira ku murongo ibisabwa byose ngo kizagabe igitero ku nganda za Iran zikora intwaro za kirimbuzi.

Avuga ko ibiganiro biri kuba hagati ya Iran n’ibihugu bikomeye ku isi ngo amasezerano yo mu mwaka wa 2015 asubizweho nibigira icyo bigeraho, Israel izashoza intambara kuri Iran.

Kimwe mu byerekana ko Israel yiyemeje kuzarasa kuri Iran ni uko n’uwo Naftali yasimbuye ariwe Benyamini Netanyahu nawe yatangaje ko ashyigikiye ko igihugu cye cyarasa kuri Iran.

Naftali Bennett yavuze ko muri iki gihe icyo Israel icyeneye ari ibikorwa atari amagambo.

Nta gihe kinini gishize, umusirikare mukuru uzaba ushinzwe ingabo zirwanira mu kirere za Israel witwa Major General Tomer Bar avuga ko nawe yiteguye rwose kuzarasa Iran.

Uyu musirikare yavuze ko nagera mu nshingano, ibitero kuri Iran ari byo bizashyirwa ku mwanya wa mbere mu byo agomba kwigaho akanabishyira mu bikorwa.

Ibiganiro biri kubera i Vienna biyobowe n’Abanyaburayi bahagarariwe na Enrique Mora.

Iran ivuga ko nikurirwaho ibihano mu by’ubukungu yafatiwe, nayo izakuraho gahunda yayo yo gushongesha ubutare bwa Uranium bukoreshwa mu ngufu za kirimbuzi hagamijwe inyungu za gisirikare.

Iran ivuga ko, ahubwo, izakomeza gukora ingufu zikoreshwa mu bikorwa bya gisivili.

Ibi ariko ab’i Yeruzalemu ntibabikozwa!

Bavuga ko butakwizera ko ibizava muri biriya biganiro bizaba bigamije inyungu za Israel.

Israel ivuga ko kuganira na Iran bidafututse kuko ngo nta ngingo ifite yagombye guheraho iganira n’amahanga ngo ayitege amatwi.

TAGGED:featuredIndegeIntambaraIranIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article CANAL+ RWANDA Yifurije Abakiliya Bayo Umwaka Mushya MUHIRE
Next Article Ijoro Ry’Ubunani: Abantu 7000 Barimo Na Samusure Bafashwe Batirinze COVID
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?