Minisitiri w’ingabo za Israel witwa Israel Katz avuga ko ingabo z’igihugu cye zigomba gufata mu buryo budasubirwaho ibice bya Gaza bigahinduka ibya Israel.
Muri iki gihe, iki gihugu kiri mu cyiciro cya kabiri cy’intambara kiri kurwana na Hamas kigamije guca intege burundu uyu mutwe.
Iki cyiciro kibayeho nyuma y’uko amasezerano yo kugarura amahoro hagati ya Israel na Hamas atagize icyo ageraho kubera kunaniranwa ku migendekere yo kurekura imfungwa zafashwe na buri ruhande.
Ingabo z’iki gihugu zivuga ko kwigarurira ibyo bice byazifasha mu kurinda ko byongera kuba indiri y’abarwanyi ba Hamas.
Itangazo Katz yasohoye rwabonywe na The Jerusalem Post risaba abatuye Gaza gukorana na Israel binyuze mu kwanga gukomeza kuba ibyitso bya Hamas.
Ibikorwa bya gisirikare Israel iri gukorera muri Gaza yabyise Operation Strength and Sword.
Mu Kinyarwanda wabyita ‘Ibikorwa by’imbaraga zikoresha inkota’.
Ni ibikorwa bya gisirikare bigamije kwagura ubuso Israel igenzura muri Gaza, bikibanda k’ugusenya ahantu hose Hamas ifite ibikorwa hanyuma hakazagirwa ahantu hagenzurwa na Israel.
Minisitiri Katz ati: “ Ndasaba abaturage ba Gaza bose guhagurukira rimwe bakamagana Hamas, bakitandukanya nayo kandi bagaharanira ko abaturage ba Israel batwawe bunyago bose basubizwa iwabo. Ni ibintu tubasaba gukora inzira zikigendwa”.
Imitwe itandukanye y’igisirikare cya Israel iri gukorana ngo irangize akazi mu buryo budasubirwaho.
Ikubiyemo ingabo zirwanira mu kirere, izirwanira k’ubutaka n’izirwanira mu mazi.
Umuvugizi w’ingabo za Israel ariko uzivugira mu Cyarabu witwa Col. Avichay Adraee yasabye abatuye agace ka Rafah kukimukamo bakajya mu bice byateguwe.
#عاجل سكان غزة المتواجدين في مناطق رفح، بلديات النصر والشوكة والمناطق الاقليمية الشرقية والغربية وأحياء السلام، المنارة وقيزان النجار – نكرر إنذاراتنا وتحذيراتنا العاجلة – انتبهوا!
⭕️من أجل سلامتكم عليكم الانتقال بشكل فوري إلى مراكز الإيواء في المواصي
⭕️لا تترددوا! لا تنصاعوا… pic.twitter.com/TFwiy8nlaa
— افيخاي ادرعي (@AvichayAdraee) April 1, 2025
Israel iri gushyira igitutu cya gisirikare kuri Hamas ngo yemere gukurikiza amasezerano yo kurekura abandi bantu yatwaye bunyago mu gitero yayigabyeho Tariki 07, Ukwakira, 2023 kigahitana abantu 1,200 abandi 250 bagatwarwa bunyago.
Kuva icyo gihe, Yeruzalemu yatangije intambara ya karahabutaka yo gusenya Hamas burundu ariko kugeza n’ubu ntirabigeraho n’ubwo benshi mu bagaba bakuru bayo n’abayobozi ba Politiki yabivuganye.