Abagabo batatu bavaga muri Nyabihu bagiye i Musanze bafatiwe ahitwa Rurembo bafite intsinga za metero 250 bikekwa ko bari bibye. Polisi ivuga ko ubwo yabafataga, bananiwe kuyisobanurira aho bari bazijyanye, yanzura ko bari bazibye irabafata.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 07, Ukwakira, 2025 nibwo byabaye nk’uko Assistant Inspector of Police ( AIP) Ignace Ngirabakunzi uvugira Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yabibwiye Taarifa Rwanda.
Yavuze ko amakuru uru rwego rwahawe n’abaturage ari yo yatumye abapolisi batangatanga abo bantu barafatwa.
Ati: “Bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Abapolisi bari mu kazi bahagaritse imodoka yari yatanzweho amakuru basanga ipakiye intsinga, babajije abari bazitwaye aho bazikuye n’aho bazijyanye bananirwa kugaragaza inkomoko yazo bityo bigakekwa kuziba binyuze mu kwangiza ibikorwa by’amashanyarazi.”
Yashimye abahaye Polisi amakuru yatumye abo bantu bafatwa, yongera kuburira abakora ibyo bintu bidindiza amajyambere.
Avuga ko kwiba intsinga bihombya igihugu binyuze mu kudindiza urugendo rwacyo rw’iterambere, bigashyira mu kaga n’ubuzima bw’abaturage bari basanzwe bafitiwe akamaro nazo.
Bitiza umurindi ubujura, bikongerera abantu ibyago by’impanuka kandi ubucuruzi bukadindira.
AIP Ngirabakunzi avuga ko urwego akorera ruzakorana n’abaturage mu gushakisha abakora ibyaha ibyo ari byo byose harimo n’abangiza ibikorwaremezo.
Abafashwe n’ibyo bafatanywe bafungiye kuri station ya Police ya Muhoza.
Kwiba intsinga bimaze iminsi
Intara y’Amajyaruguru nayo iri gutera imbere nk’uko n’ahandi bigenda. Mu kubaka imijyi y’aho, hari bamwe baca ruhinga nyuma bakiba intsinga kandi mu gihe gito gitambutse byabaye i Burera no muri Gicumbi mu Majyaruguru.
Mu Cyumweru gishize, i Burera hibwe intsinga z’amashayarazi zivanywe ku muyoboro utanga amashanyarazi mu ngo zo mu Mudugudu wa Murambo, Akagari ka Musasa, Umurenge wa Kinyababa muri Burera.
Byabaye mu ntangiriro z’Ukwakira, 2025.
Mbere y’aho hari ahandi zari zibwe muri Gicumbi nk’uko Polisi ibyemeza.
Kubera ubukana bw’amashanyarazi aba ku muyoboro mugari, kwiba intsinga ziyatwara ntibyisukirwa na buri wese.
Iyo intsinga zibwe zikoreshwa iki?
Mu ntsinga imbere habamo utwuma dukozwe mu kinyabutabire kitwa Aluminum.
Iyo bamaze kuzibaga bakazikuraho ka plastique kaba kazitwikiriye, ako ka Aluminum kaba gashobora kunagurwa kagakorwamo ibindi bikoresho birimo ibiyiko, amasahani cyangwa ibindi.
Hirya no hino mu mijyi haba abantu bakora umurimo wo kubikusanya rimwe na rimwe bagakusanya n’ibyibano.
Kunagura ibyuma bishaje ni ibintu byiza mu rwego rwo gusukura ahantu.