Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yahya Sinwar.

Abayobozi ba Hamas bari mu biganiro na Israel ngo intambara ya Gaza ihagarare basabye ko Yeruzalemu ibaha umurambo w’uwahoze ari umuyobozi wabo Yahya Sinwar wishwe mu Ugushyingo, 2024 ndetse n’uw’umuvandimwe we Mohammed Sinwar.

The Wall Street Journal yanditse ko abayobozi ba Hamas bitabiriye ibiganiro biri kubera mu Misiri ngo intambara ya Gaza itangire ari bo babisabye.

Ubwo abanditsi bayo bahamagaragara ubuyobozi bwa Israel ngo bugire icyo bubivugaho, ntacyo bwabasubije kugeza ubwo basohoraga inkuru tubakesha.

Yahya Sinwar  wahoze ari umuyobozi wa Hamas yiciwe ahitwa Tel Sultan mu gace ka Rafah bikozwe n’ingabo za Israel.

Amaze gupfa, Hamas yamusimbuje umuvandimwe we Mohammed Sinwar nawe wishwe muri Gicurasi, 2025 arashwe igisasu n’indege ya Israel.

Ubwo ingabo za Israel zivuganaga Yahya Sinwar.

Imirambo y’abayobozi ba Hamas siyo gusa uyu mutwe ushaka guhabwa ngo uhagarike intambara kuko usaba nanone ko hagira abarwanyi bayo benshi Israel irekura.

Abakomeye muri bo ni Abdullah Barghouti, Marwan Barghouti na Hassan Salameh.

Abandi ni Ahmad Sa’adat, Ibrahim Hamed na Abbas al-Sayed, abo bose bakaba bari abayobozi b’uyu mutwe mu nzego za politiki n’iza gisirikare.

Ibiganiro bigeze he?

Turi kuwa Gatatu tariki 08, Ukwakira, 2025.

Ibiganiro by’amahoro hagati ya Hamas na Israel biri kubera mu Misiri byatangiye ku wa Mbere tariki 06, bikaba byaritabiriwe n’intumwa z’impande zihanganye, iza Amerika, iza Turikiya, Arabie Saoudite n’ibindi bihugu, bikaba byarateguwe n’Ibiro bya Perezida Donald Trump mu muhati we wo gutuma Gaza itekana.

Kuwa Kabiri tariki 07, Ukwakira, 2025 nibwo itsinda rya Amerika riyobowe na Jared Kushner( umukwe wa Trump) n’Intumwa ye mu Burasirazuba bwo Hagati Steve Witkoff bageze i Cairo.

Mu gihe Witkoff afite ziriya nshingano, Kushner muri iki gihe nta kintu wavuga ko ashinzwe mu nzego za Leta ya Amerika.

Icyakora nk’umukwe wa Trump akaba yarahoze mu nshingano nk’izo Witkoff afite muri iki gihe( hari muri manda ya mbere ya Trump ya 2016-2020), bamwe bavuga ko afite uburyo bufatika bwatuma agira umusanzu atanga mu biganiro biri kubera mu Misiri.

Al Jazeera yanditse ko nubwo atashoboye kurangiza ibibazo bya politiki hagati ya Israel na Palestine mu gihe Sebukwe yamaze ayobora Amerika muri manda ya mbere, icyo yakoze icyo gihe cyatangaga ikizere.

Muri icyo gihe, yari mu bantu bashakaga ko Palestine iba igihugu kigenga na Israel bikaba uko, amahoro akagaruka.

Ni igitekerezo ahuriyeho na benshi bayobozi ku isi nk’uko baherutse no kubigaragariza mu Nteko y’Umuryango w’Abibumbye yabaye muri Nzeri ishize.

Jared Kushner umukwe wa Perezida Trump. Vanity Fair.

Kushner ashimirwa ko mu mwaka wa 2020 yagize uruhare mu gutuma ibihugu bitatu by’Abarabu byaremeye gusinya amasezerano yo kubana neza na Israel bise Abram Accords, ibyo ni Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Maroc na Bahrain.

Amerika iri kureba uko na Arabie Saoudite nayo yazayasinya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version