Abazi ibivugirwa mu Biro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel biri i Yeruzalemu, bemeza ko hari umugambi ufatika w’uko ari hafi gutangaza ko igihugu cye kigiye kwigarurira burundu Intara ya Gaza.
Ndetse biraza kuganirirwa mu Nama y’Abaminisitiri iri buterane mu masaha ari imbere.
Ubukana bw’iki cyemezo buraremereye k’uburyo nihagira utemeranya na Netanyahu, niyo yaba Umugaba mukuru w’ingabo, ari bweguzwe.
Ku rundi ruhande, abo mu miryango y’abantu bajyanywe bunyago na Hamas, ubu ni 20 kuri 50 bikekwako bakiri bazima, bashobora kuzahahurira n’akaga kubera icyo cyemezo cya Netanyahu, bigakorwa na Hamas yihorera.
BBC yanditse ko hari na bimwe mu bihugu bisanzwe bikorana na Israel ‘bishobora’ kutishimira ndetse bikitambika icyo cyemezo cya Yeruzalemu cyane cyane ko bimaze igihe bisaba ko n’intambara yatangije yayihagarika.
Hari bamwe mu bahoze ari abasirikare bakuru mu ngabo z’iki gihugu bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru baherutse kwandika ibaruwa basaba Trump gushyira igitutu kuri Netanyahu ngo ahagarike iriya ntambara.
Ntawe uramenya icyo yabasubije!
Icyakora umwe mu bayanditse witwa Ami Ayalon wahoze ushinzwe ubutasi muri kimwe mu bigo bya Israel yabwiye BBC ko mu by’ukuri mu rwego rwa gisirikare Hamas yatsinzwe uruhenu.
Gusa avuga ko mu rwego rw’ingengabitekerezo, igihari kuko haba muri Palestine n’ahandi mu bihugu byinshi by’Abarabu urwango ku Bayahudi ruri kwiyongera.
Ati: “Kuri njye, nsanga uburyo bwonyine bwo gutsinda uyu mutwe ari ugutuma Gaza na Palestine bizaba ahantu heza ho kuba mu gihe kizaza”.
Umugambi wa Netanyahu uravugwa mu gihe intambwe ibiganiro hagati ya Hamas na Israel byo guhagarika intambara byabaye bihagaze.
Aho bihagarariye, nibwo Hamas yasohoye amashusho y’abagabo babiri bo muri Israel yafashe bunyago, iberekana barazingamye kubera inzara.
Abo ni Rom Blaslavski na Evyatar David, bombi bakaba barashimutiwe mu gitero uyu mutwe wagabye mu Majyepfo ya Israel ku wa Gatandatu tariki 07, Ukwakira, 2023.
Icyo gitero cyabaye intandaro y’intambara n’ubu ikibica bigacika muri Gaza.
Hagati aho, ingabo za Israel zigenzura 75% by’Intara yose ya Gaza.
Igice cyayo gisigaye nicyo gituyemo abantu miliyoni ebyiri muri iki gihe bavugwaho inzara yabazonze kandi kubagezaho ibiribwa Israel igasa nitabikozwa.
Ibice Israel yari yaranze kwigarurira bisanzwe bivugwaho ko ari byo abaturage babyo bashimuswe na Hamas babamo.
Ikindi giteye inkeke ni uko mu minsi yatambutse hari bamwe mubo Hamas yashimuse ibavanye muri Israel yishe nyuma y’igitero ingabo z’iki gihugu zayigabyeho.
Ubuyobozi bwa Palestine busaba amahanga kwamagana Israel akayisaba kureka icyo cyemezo kuko gihabanye n’amasezerano mpuzamahanga kandi gishobora gutuma n’abandi bari bagihumeka bahasiga ubuzima.
Hagati aho Minisitiri w’Ingabo za Israel yatangaje ko yaganiriye n’abagaba bakuru b’ingabo ze bemeranya ko ikiri bwemezwe n’Inama n’Inama y’Abaminisitiri- niyo cyaba gusenya Gaza yose- kiri buhite gishyirwa mu bikorwa.
