Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abarwanyi Ba Hamas Batunze Igitabo Mein Kampf Cya Hitler
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abarwanyi Ba Hamas Batunze Igitabo Mein Kampf Cya Hitler

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 November 2023 1:00 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu kiganiro Perezida wa Israel Isaac Herzog yaraye ahaye BBC yavuze ko abasirikare be basanze kuri umwe barwanyi ba Hamas  bishe yari yitwaje igitabo Mein Kampf cya Hitler wakoreye Abayahudi Jenoside.

Cyari cyanditse mu Cyarabu  nk’uko Herzog yabwiye umunyamakuru wa BBC witwa Laura Kuenssberg.

Ubwo ingabo za Israel zagabaga ibitero muri Gaza ngo zirukane abarwanyi ba Hamas, umwe muri zo yaje kubona hafi y’umurambo w’umwe muri abo barwanyi, kiriya gitabo aragitora agishyira umugaba we.

Karahererekanyijwe kigezwa mu Biro by’Umukuru wa Israel, Isaac Herzog.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mein Kampf yanditswe mu mwaka wa 1925, ubwo Hitler yari afunzwe azira gushaka guhirika ubutegetsi.

Kubera ko Ubudage bwari buri mu bibazo byakuruwe n’ibihano bwafatiwe kubera gushoza intambara ya Mbere y’isi, Hitler yanditse ko Abayahudi ari bo ntandaro y’akaga kari mu isi, ashyiramo n’izindi yise impamvu zo kwanga Abayahudi.

Perezida Herzog yabwiye BBC ko kuba kiriya gitabo cyarasanzwe kuri umwe mu barwanyi ba Hamas, bigaragaza urwango bafite rwo gutsemba Abayahudi.

Perezida Isaac Herzog

Avuga ko barebye muri iki gitabo basanga abo barwanyi ba Hamas baragisomye kenshi, baca uturongo mu mapaji n’imirongo bumvaga bakunze, bibabibamo ingabitekerezo yo kwanga no kurimbura Abayahudi.

Yunzemo ko uwo mugambi wananiye Hitler kandi ko na Hamas itazawusohoza.

- Advertisement -

Hagati aho, Israel irasaba abantu bose, aba abarwayi, abarwaza cyangwa abaganga kumva mu bitaro by’ahitwa Shifa kuko ari ho Hamas yagize ibirindiro.

Ni umuburo iri gutanga mbere y’uko ihasuka umuriro nk’uko Perezida Isaac Herzog yabibwiye BBC.

TAGGED:BBCHamasJenosidePerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imihanda Y’I Musanze Yangiritse Itamaze Kabiri
Next Article Braverman Wakurikiranaga Ikibazo Cy’Abimukira Bazaza Mu Rwanda Yirukanywe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

Frank Joe Mu Gahinda Ko Gupfusha Umugore We

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ese Elon Musk Yavanywe Mu Nkoramutima Za Trump?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Iperereza Ryakorwaga Kuri Agathe Kanziga Ryarangiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?