Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Iravugwaho Kwica Umusirikare Mukuru Wa Iran
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Israel Iravugwaho Kwica Umusirikare Mukuru Wa Iran

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 May 2022 11:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Iran yarahiye ko izihorera muri Israel n’inshuti zayo(harimo n’Amerika) kubera ko bagize uruhare mu iyicwa rya Colonel Hassan Sayad Khodayari waraye arasiwe mu modoka ye akahasiga ubuzima.

Uyu musirikare yarasiwe mu nkengero z’Umurwa mukuru, Teheran, ubwo abantu bari kuri Moto bamutegaga igico .

Ubutegetsi bw’i Tehran bwavuze ko butazatinda kwihorera.

Uyu musirikare abaye uwa kabiri mu bantu bakomeye bo muri Iran bishwe mu myaka ibiri ishize nyuma y’umuhanga mu by’intwaro  witwa Mohsen Fakhrizadeh wishwe mu Ugushyingo, 2020 nawe wishwe arashwe.

Perezida wa Iran yavuze ko abagabo bo mu gihugu cye bazihorera uko bizagenda kose.

Uyu musirikare yaraye yishwe ubwo yari atashye

Yabibwiye abanyamakuru mbere y’uko yurira indege agana muri Oman.

Umusirikare waraye arashwe yari umwe mu basirikare bakuru bayobora ingabo za Iran zirinda Umukuru w’Igihugu bita The Islamic Revolutionary Guard Corps.

Abayobozi b’uyu mutwe wa gisirikare bafite ijambo rikomeye mu bibera muri kiriya gihugu ariko imbaraga zabo zigera no muri Syria na Iraq.

Col Khodayari yari azwi muri Syria kubera ko yohereje yo abajyanama mu bya gisirikare.

Amakuru yatanzwe n’ikigo ntaramakuru cya Iran kitwa Irna avuga ko uriya mugabo yarashwe amasasu atanu mu mugoroba wo kuri iki Cyumweru ubwo yari atashye avuye mu kazi.

Ubuyobozi bwa Iran bwatangaje ko hari abantu bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho gukorana na Israel ishinjwa kuba inyuma y’ubu bwicanyi.

Iran kandi iherutse gutakaza uwahoze ayobora umutwe w’ingabo zihariye ubwo yarasirwaga muri Iraq ku kibuga cy’indege arashwe missile na drone z’Amerika.

TAGGED:AmerikafeaturedIngaboIranIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umwuka W’Intambara Hagati Y’Amerika N’u Bushinwa Wongeye Kuzamuka
Next Article Hafunguwe Indi Ngoro Y’Amateka ‘Yihariye’ Y’Abanyarwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?