Israel Iravugwaho Kwica Umusirikare Mukuru Wa Iran

Iran yarahiye ko izihorera muri Israel n’inshuti zayo(harimo n’Amerika) kubera ko bagize uruhare mu iyicwa rya Colonel Hassan Sayad Khodayari waraye arasiwe mu modoka ye akahasiga ubuzima.

Uyu musirikare yarasiwe mu nkengero z’Umurwa mukuru, Teheran, ubwo abantu bari kuri Moto bamutegaga igico .

Ubutegetsi bw’i Tehran bwavuze ko butazatinda kwihorera.

Uyu musirikare abaye uwa kabiri mu bantu bakomeye bo muri Iran bishwe mu myaka ibiri ishize nyuma y’umuhanga mu by’intwaro  witwa Mohsen Fakhrizadeh wishwe mu Ugushyingo, 2020 nawe wishwe arashwe.

- Advertisement -

Perezida wa Iran yavuze ko abagabo bo mu gihugu cye bazihorera uko bizagenda kose.

Uyu musirikare yaraye yishwe ubwo yari atashye

Yabibwiye abanyamakuru mbere y’uko yurira indege agana muri Oman.

Umusirikare waraye arashwe yari umwe mu basirikare bakuru bayobora ingabo za Iran zirinda Umukuru w’Igihugu bita The Islamic Revolutionary Guard Corps.

Abayobozi b’uyu mutwe wa gisirikare bafite ijambo rikomeye mu bibera muri kiriya gihugu ariko imbaraga zabo zigera no muri Syria na Iraq.

Col Khodayari yari azwi muri Syria kubera ko yohereje yo abajyanama mu bya gisirikare.

Amakuru yatanzwe n’ikigo ntaramakuru cya Iran kitwa Irna avuga ko uriya mugabo yarashwe amasasu atanu mu mugoroba wo kuri iki Cyumweru ubwo yari atashye avuye mu kazi.

Ubuyobozi bwa Iran bwatangaje ko hari abantu bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho gukorana na Israel ishinjwa kuba inyuma y’ubu bwicanyi.

Iran kandi iherutse gutakaza uwahoze ayobora umutwe w’ingabo zihariye ubwo yarasirwaga muri Iraq ku kibuga cy’indege arashwe missile na drone z’Amerika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version