Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Iri Kureba Aho Yakongera Imbaraga Mu Buhinzi Bw’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Israel Iri Kureba Aho Yakongera Imbaraga Mu Buhinzi Bw’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 October 2023 10:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Einat Weiss yahuye n’abakora mu buhinzi birimo n’ababwigiye mu gihugu cye, baganira aho babona iki gihugu cyakomeza gushyira imbaraga mu gufasha u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi.

Israel isanzwe ifasha u Rwanda mu mishinga y’ubuhinzi bwuhira, bugamije guteza imbere umusaruro w’imboga n’imbuto.

Ibikorwa iki gihugu gikorera mu Rwanda biri mu mugambi watangijwe n’ikigo Fair Planet Seeds cyatangijwe na Dr Shoshan Haran, uyu akaba ariherutse gushimutanwa na bamwe mu bagize umuryango we ubwo bajyanwaga n’abarwanyi ba Hamas.

Abanyarwanda bifatanyije n’abaturage ba Israel baba mu Rwanda mu gusengera abashimuswe na Hamas ngo bazarekurwe ari bazima.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Hari Abanyarwanda benshi boherezwa muri Israel kwiga ubuhinzi bukoresha ubutaka buto kandi bwuhira.

Abenshi biga muri Kaminuza ya Negev iri mu Butayu bwa Negev buba mu Majyaruguru y’’iki gihugu.

Ambasaderi Weiss yabwiye abize muri Israel iby’ubuhinzi ko haramutse hari abakeneye inkunga runaka bazajya begera Ambasade ikabafasha kubyigaho, hakarebwa niba nta buryo iyo nkunga yaboneka.

Ambasaderi Einat Weiss aganira n’urubyiruko rukora mu by’ubuhinzi

Kubera ko Israel ari igihugu gito kandi gifite ubutayu bunini, cyasanze ari ngombwa kuhira imirima kuko kitategereza imvura ihagije ngo kizayibone.

Ni muri uru rwego abahanga b’iki gihugu bakurura amazi ava mu ruzi rwa Yorodaniya bakayatunganya bakayacisha mu duhombo duto tuyakwiza mu mirima yabugenewe ihinzwemo imboga cyangwa imbuto abaturage bakenera ku ifunguro rya buri munsi.

- Advertisement -

Iri koranabuhanga niryo rituma abaturage barya bagahaga bakanasagurira abandi.

Mu bufatanye n’u Rwanda, Israel ifite ikigo gifasha mu kuhira kiri i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Abize muri Israel basabwe kureba ahakenewe gushyirwa imbaraga bakaba bakunganirwa

Amakuru avuga ko kizagurwa kigahabwa ikoranabuhanga rizatuma kiba ikitegererezo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

TAGGED:AmbasaderifeaturedGabiroImyakaIsraelKaminuzaKuhiraNegevRwandaUbuhinziUbutayu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubundi Bwicanyi Bukomeye Muri Amerika: Yishe 22 Abarashe
Next Article Ubushinjacyaha Buracyakora Iperereza Ku Byo Kazungu Denis Aregwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?