Izuba ryinshi ryatse mu Mirenge y’Akarere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda ryumishijje ibigori ku buryo ababihinze bafite impungenge zo kuzarumbya. Ubuyobozi bwo bubizeza ko nta nzara bazagira.
Bari bizeye kuzeza neza mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 A ariko ubu barataka ko izuba rishobora kuzakoma mu nkokora gahunda bari barihaye.
Guhera muri Nzeri kugeza mu mpera z’Ukwakira, 2024 henshi mu Rwanda havuye izuba ritari ryitezwe, ryumisha imyaka myinshi harimo n’ibigori.
Twababwira ko muri uko kwezi ari nabwo hatangizwa igihembwe cy’ihinga cya mbere bita 2025 A.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko nubwo iryo zuba rizagabanya umusaruro ariko nta nzara rizateza.
Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyirindandi Cyriaque, yabwiye IGIHE ko nubwo icyo kibazo gihari, nta gikuba cyacitse k’uburyo abantu bakuka umutima ko inzara izabarembya.
Ati: ‘‘Twagize ibibazo kimwe n’ahandi hose mu gihugu. Ntabwo iki gihembwe byagenze neza, habayemo izuba ryinshi imvura itinda kugwa. Twagerageje guha abaturage imashini zuhira kuko twari tunafite moteri 69. Abaturage muri gahunda ya ’Nkunganire’ twabafashije kugura izigera kuri 400 kandi zadufashije mu kuhira ahashobokaga.’’
Muri Ngoma hari hegitari 4000 zuhiwe muri hegitari ibihumbi 21 zahinzweho ibigori kandi abatangiye kuhira kare bagize amahirwe imvura iraboneka nubwo yasanze hari ibyarangije kwangirika.
Mapambano yahumurije abaturage ko hari ahandi henshi abahinzi bejeje bityo ko umusaruro ushobora kuzasaranganywa aho bizagaragara ko weze ku bwinshi, bagasangiza abandi.
Imirenge yejeje kurusha indi ni iya Zaza, Sake, Rukumberi na Gashanda.
Imibare itangwa nawe ivuga ko ibigori bihingwa muri Ngoma bizatuba ho toni 8,000.
Ati: ‘‘Ubushize twejeje toni ibihumbi 73 z’ibigori, ubu rero tuzeza nka toni ibihumbi 65, ibigori hazagabanyukaho toni 8000 ariko ni uguteganya, nta kibazo cy’amapfa tuzagira kuko aho imvura yagwiriye yagerageje gutabara mu buryo bufatika”.
Mu rwego rwo kwirinda kuzazahazwa n’inzara, asaba abaturage guhunika umusaruro bazabona, bakawushyira mu bwanikiro 113 buri hirya no hino muri Ngoma.
Ati: “Ubu turi mu mwanya mwiza wo kubaka ubwanikiro bw’ibiti mu ngo zacu kugira ngo twitegure isarura ry’ibigori ku buryo tuzabirinda kwangirika bitume n’abaguzi baduhera ku giciro cyiza. Icya kabiri turabasaba kutazagurisha ibigori ngo biyibagirwe. Yaba ibigori n’ibishyimbo ntabwo dukwiriye kwiyibagirwa”.
Mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 A mu Karere ka Ngoma bahinze ibigori ku buso bungana na hegitari 21.315, ibishyimbo byahinzwe kuri hegitari 21,000.
Ibindi bihingwa abaturage bakunze guhinga cyane ni urutoki ruri kuri hegitari 28,000; inanasi ziri kuri hegitari 4,800 n’umuceri uhingwa kuri hegitari 1,600.