Israel Iri Kwitegura Intambara Yeruye Ku Banya Palestine

Nyuma y’imirwano imaze iminsi hagati ya Polisi ya Israel n’abanya Palestine badashaka ko Israel yigarurira burundu igice cya Yeluzalemu y’i Burasirazuba, ingabo za Israel  zatangiye kohereza ibifaro mu gace kegereye ahabera iriya midugararo.

Icyari cyaratangiye ari imyigaragambyo isanzwe gisa n’ikigiye kuvamo intambara yeruye nyuma y’uko Hamas irashe kuri Israel ibisasu bya rocket yiswe A-120.

Hamas ni umutwe wa gisirikare urinda agace ka Gaza muri Palestine, ikaba itemera ko Israel ari igihugu.

Iyi niyo ngingo nkuru ituma Palestine idashobora kubana neza na Israel kuko kuri Israel umuntu wese utemera ko Israel ari igihugu cyigenga badashobora gucana uwaka.

- Advertisement -

Hamas ivugwa ko yarashe rocket  zirenga zirinzwe mu cyumweru gishize, zose zikaba zararashwe i Yeruzalemu.

Hari n’indi iherutse kuraswa i Haifa.

Mu gace ka Ashkelon naho kuri uyu wa Kabiri harashwe ibisasu ndetse bihitana abagore babiri.

Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu yatangaje ko igisirikare cya Israel kiri gucungira ibintu hafi kandi kiteguye kugira icyo gikora bidatinze.

Kuri uyu wa Kabiri kandi ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Israel bwahuye bwungurana ibitekerezo by’icyakorwa.

Kuba hari ifoto yafashwe n’umwe mu Banya Israel witwa Seth Frenzman ukorera ikinyamakuru The Jerusalem Post y’igifaro cyo mu bwoko bwa Merkava ni ikimenyetso cy’uko ingabo za Israel bita Tzahal ziri kwisuganya ngo zitangize intambara.

Seth Frenzman

 

Min Netanyahu n’abasirikare bakuru mu nama biga uko umutekano uhagaze muri iki gihe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version