Nshuti Manasseh Yahagarariye Kagame Mu Irahira Rya Museveni

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yageze muri Uganda yitabiriye Irahira rya Perezida Yoweri Museveni.

Nshuti yageze muri Uganda kuri uyu Kabiri ahagarariye Perezida Paul Kagame, muri uyu muhango uzaba kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi.

Perezida Museveni azarahirira ahitwa Kololo, aha hakaba hamaze iminsi hatunganywa kugira ngo abashyitsi bazitabira irahira rye bazabe bateraniye ahantu hatekanye.

- Advertisement -

Ibinyamakuru byo muri Uganda bimaze iminsi bitangaza ko Perezida Kagame ari umwe mu batumiwe mu irahira rya Museveni, ndetse ko azitabira.

Ntabwo yagiye muri uyu muhango nk’uko benshi bari babyiteze, kubera umwuka umaze iminsi utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda.

U Rwanda rushinja Uganda gushyigikira imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano warwo, no guhohotera abanyarwanda, bagafungirwa ahantu hatazwi ndetse bagakorerwa iyicarubozo.

Ibibazo by’abanyarwanda bafatwa bagafungirwa muri Uganda ku maherere ndetse bagakorerwa iyicarubozo, cyakomeje kuganirwaho hagati y’impande zombi, ariko ntabwo Uganda iragitorera umuti wa burundu.

Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga ko u Rwanda rubanye neza n’abaturanye barimo u Burundi, Tanzania na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ariko ikibazo gisigaye ku ruhande rwa Uganda ku buryo ngo atabasha no kumva uko giteye.

Yagize ati: “Abaturanyi b’amajyaruguru badufiteho ikibazo, n’ubu njye nabayeyo, nakoranye na bo, ngira nte, umbajije neza ngo nkubwire imizi yacyo, ntabwo mbisobanukiwe bihagije.”

Icyo gihe yari mu Nama ya Komite nyobozi yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi, yabaye mu mpera z’ukwezi gishize.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version